Gakwaya na Mugabo bakuye Abarundi ku mwanya wa mbere muri Rwanda Mountain Gorilla Rally

Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’imodoka ryiswe Rwanda Montain Gorilla Rally, Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude bakuye ku mwanya wa mbere Umurundi Roshanali Mohamed Abbas na Tissarchontos Petros bari babarushije amasegonda abiri ku munsi wa mbere.

Gakwaya na Mugabo bakurikiwe na bagenzi babo b’Abanyarwanda Jean Jean Giesen na Kevin Mujiji baje ku mwanya wa kabiri, ku mwanya wa gatatu hazaho Umurundi witwa Remezo Christian ukinana na Mungarurire Ngabo Olivier w’Umunyarwanda.

Mu modoka 10 zari zatangiye iri rushanwa, enye ntizabashije kurangiza umunsi wa kabiri zirimo iya Giancarlo Davite na Demeester Jan bari babaye aba gatatu ku munsi wa mbere ndetse n’iya Roshanali Mohamed Abbas na Tissarchontos Petros bari batwaye umwanya wa mbere ku munsi wa mbere w’irushanwa.

Umunsi wa Nyuma wa Montain Gorilla Rally ukaba uri kubera mu duce twa Musha na Rugende kuri iki cyumweru.

Kigali Today iraza kubagezaho uko iri rushanwa ryasoje.

Dore mu madoto uko umunsi wa kabiri wa Rwanda Montain Gorilla Rally wagenze

Gakwaya Jean Claude
Gakwaya Jean Claude
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se iyo mwerekana uko isiganwa ryagenze mukishyiriramo amafoto y abantu kugiti cyabo Wenda ni abaje kureba,,bidufasha iki? Ko haba amatsinda y abantu atandukanye muhitamo ayo mutwereka mugendeye kuki?ntimukatwikoreze ingaruka z amarangamutima yanyu mumafoto

Berry yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka