Gakwaya Claude na Mugabo Claude bongeye kwegukana Rally ya Huye (Amafoto na Video)
Mu isiganwa ry’amamodoka ryaberaga mu karere ka Huye na Gisagara, ryasojwe Gakwaya Claude na Mugabo Claude ari bo baryegukanye
Kuri iki Cyumweru ni bwo hasojwe isiganwa Huye Rally ryari rimaze iminsi itatu ribera mu bice bya Huye na Gisagara, isiganwa rigamije kwibuka Gakwaya Claude, wahoze akina uyu mukino, aza kwitaba Imana mu 1986 azize impanuka.
Isiganwa ry’uyu mwaka ryasojwe imodoka ya Gakwaya Claude na Mugabo Claude ari yo ije ku mwanya wa mbere, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota irindwo n’amasegonda 35.
Ku mwanya wa kabiri haje abanya-Uganda Fred Kitaka Busulwa na Joseph Bongole bakoresheje 02h11’45”, ku mwanya wa gatatu haza Queen kalimpinya na Ngabo Olivier bakoresheje 02h29’42”.
Mu batarabashije kurangiza isiganwa kubera ibiibazo bitandukanye birimo n’iby’imodoka harimo Giancarlo Davite wafatanyaga na Isheja Sandrine, ndetse na Adolff Nshimiyimana wafatanyaga na Anitha Pendo.
Andi mafoto yaranze umunsi wa nyuma wa Huye Rally
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Eric Ruzindana
Ohereza igitekerezo
|