Gahunda ya ‘ISONGA-AFD’ yagaragaje ibimenyetso byo gukomeza imirimo
Mu ishuri ya Lycée de Kigali, habereye umuhango wo guha ibikoresho amashuri yatoranyijwe muri gahunda y’umushinga wa ‘ISONGA-AFD’, ugamije guteza imbere impano z’abakiri bato mu mikino itandukanye binyuze mu bigo by’amashuri binyuranye, wari umaze imyaka ibiri waratangijwe ariko udakora.

Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’Ikigo cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD), hatanzwe ibikoresho ku bigo by’amashuri 17 byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu, biri mu mushinga wa ISONGA-AFD, mu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olympic y’u Rwamda, abahagarariye ama federasiyo y’imikino yatoranyije ndetse n’abayobozi b’ibigo byatoranyijwe.
Umushinga ISONGA-AFD ubwo watangizwaga wari ufite igihe cy’imyaka ibiri y’ibanze, ukaba waragomba kuzatangirira mu bigo by’amashuri 17 ku ikubitiro, nyuma hakazagenda hongerwamo ibindi bigo.
Imyaka ibiri y’imfabusa
Tariki 31 Gicurasi 2021, nibwo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana n’umuyobozi mukuru wa AFD, Rémy Rioux, batangije ku mugaragaro gahunda ya ISONGA-AFD.
Ni umuhango wabereye muri G.S St Aloys Rwamagana, ahatangiwe intego n’imirongo migari y’uyu mushinga wari wishimiwe na benshi, kuko wari uje ugiye guhera mu bana ndetse ukabasanga aho bari mu mashuri.

Minisitiri Munyangaju ubwo yatangizaga uyu mushinga ku mugaragaro muri 2021, yavuze ko iyi gahunda ya ISONGA-AFD izibanda ku bikorwa bine (4) by’ingenzi, birimo kuvugurura no gusana ibikorwa remezo bya siporo aho byari bisanzwe mu mashuri, kubaka ibikorwa remezo bishya bya Siporo aho bitari biri mu bigo by’amashuri, gushakisha no guteza imbere impano mu bana b’u Rwanda bari mu mashuri ndetse no kongerera ubushobozi n’ubumenyi abarimu ba siporo n’abatoza b’imikino itandukanye binyuze mu mahugurwa.
Minisitiri Munyangaju yongeyeho ko uku guteza imbere siporo mu mashuri, bizongerera imbaraga gahunda yo guteza imbere uburinganire hagati y’abana b’abakobwa n’ab’abahungu, kandi ko guteza imbere impano zijyanye na siporo abana b’u Rwanda bafite, bizatuma barushaho kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu mikino.

Kuva icyo gihe kugeza ku wa Gatatu wa tariki 7 Kamena 2023, umushinga wari utaratangira, kuko ko utateza imbere umwana utagira ibikoresho, nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo mu ISONGA-AFD, Bagabo Placide.
Ati “Ntabwo wateza umukinnyi imbere udafite ibikoresho, ni muri urwo rwego rero twabibahaye. Ibi biraza bisanga gahunda yo kuvugurura ibibuga ndetse no gutangira kubatoza bihoraho, hanyuma mu biruhuko bakajya bakina amarushanwa ahuza ibi bigo”.
Zimwe mu mbogamizi bivugwa ko zaba zarateye uku kudatangirira igihe, byinshi birimo no gutinda kw’abapiganiraga isoko ry’ibikoresho bizahabwa aba bana batoranyijwe, kuko ngo byafashe igihe kirekire n’ibindi by’imbere mu miyoborere y’uyu mushinga.

None ko imyaka ibiri bari barihaye irangiye nta kirakorwa, harakurikiraho iki?
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, umuyobozi w’umushinga wa AFD mu Rwanda, Madamu Aurélie Karl, yavuze ko icyo bashinzwe bo ari ugukurikirana imishinga yose iterwa inkunga na AFD, naho ishyirwa mu bikorwa (Implementation) atari ibyabo, kuba rero bitashyizwe mu ngiro mu gihe cya genwe, hazarebwa impamvu ndetse byaba ngombwa bakaba bakongera igihe kuko birashoboka.
Byari biteganyijwe ko mu myaka ibiri (2) ya mbere uhereye 2021, uyu mushinga wagombaga gutangirira ku mikino y’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Imikino Ngororamubiri (Athletics) ndetse na Handball.
Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda cyari cyaragenewe ingengo y’imari ya miliyoni 1.5 y’Amayero, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 1.7, byose bikaba bizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na AFD.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
I would like to get number for the leaders of Isonga this project/