Ferdinand Rutikanga watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Ferdinand Rutikanga uzwi cyane ku kuba ari we watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere aho bivugwa ko yaba yazize uburwayi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12/07/2022, hazindutse havugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Ferdinand Rutikanga wamenyekanye mu Rwanda mu mukino w’iteramakofe aho ari nawe wawutangije.

Ferdinand Rutikanga watangije umukino w'iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana
Ferdinand Rutikanga watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Ferdinand Rutikanga azwi kandi cyane mu kiganiro cya Radio Rwanda cyitwa Kubaza Bitera Kumenya, aho yakunze kumvikana abaza ndetse agatanga ibitekerezo, aho rimwe na rimwe yananyuzagamo urwenya byatumye amenyekana cyane.

Ferdinand Rutikanga n'impanga ye yitwa Ndagijimana Sylvain ubwo bari muri Studios za KT Radio muri 2018
Ferdinand Rutikanga n’impanga ye yitwa Ndagijimana Sylvain ubwo bari muri Studios za KT Radio muri 2018

Umuyobozi wa Federasiyo y’umukino w’iteramakofe mu Rwanda Kalisa Vicky, yatangarije Kigali Today ko aya makuru yayamenye ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo abibwiwe n’impanga ya Ferdinand Rutikanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Bjr.
Rutikanga yashizemo umwuka 22:32 nyuma y’urwenya twari tumazemo akanya cyane ko duturanye bya hafi.
Yari atuye mu midugudu mushya I Jurwe,Mukuyu,Ndera(kunzu No10).

Tumuzi ino aha mu biganiro bitandukanye no guhora yiturije mugihe ntawabaga amuganirije.

Abamukundaga,mwasura abasigaye cg mukazanaza kudufasha kumuherekeza bwa Nyuma ku munsi tutaramenya.

Umubiri we ubu URI I Masaka Hospital niho aruhukiye mugihe hagitegerejwe abandi banyamuryango.

Ferdinand,Ruhukira mu Mahoro,wakoze byinshi tuzahora tukwibukiraho!

Jean Claude NZAMURAMBAHO yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Twese twakundaga uyu mugabo kubera Urwenya rwe.Yazize Cancer ya Prostate ku myaka 64.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

kalimba yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Umusaza mwiza w’umuhanga Imana imwakire mubayo aruhukire mu mahoro. Namukundaga tutarigeze tubonane. Iyo yavaga mu biganiro bitandukanye byashimishaga.

Gatete clement yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Umusaza mwiza w’umuhanga Imana imwakire mubayo aruhukire mu mahoro. Namukundaga tutarigeze tubonane. Iyo yavaga mu biganiro bitandukanye byashimishaga.

Gatete clement yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Umusaza mwiza w’umuhanga Imana imwakire mubayo aruhukire mu mahoro. Namukundaga tutarigeze tubonane. Iyo yavaga mu biganiro bitandukanye byashimishaga.

Gatete clement yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka