Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda yatangiye ubufatanye n’isomero rya Kigali n’umuryango CSR

Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, isomer rikuru rya Kigali ndetse n’ikigo cya CSR basinyanye amasezerano y’imikoranire

Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma ariko binyuze mu mikino, kuri uyu wa kane tariki ya 29/10/2020, ku cyicaro cy’isomero rusange rya Kigali hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye azamara umwaka umwe hagati y’iri somero, CSR, ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda.

Nyuma yo gusinya amaserano y'ubufatanye hagati ya Federasiyo ya Triathlon n'isomero rya Kigali
Nyuma yo gusinya amaserano y’ubufatanye hagati ya Federasiyo ya Triathlon n’isomero rya Kigali

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alexis, yatangaje ko aya masezerano basinye azabafasha ko bizafasha abakinnyi b’uyu mukino kwagura ubwenge binyuze mu gusoma

Yagize ati:”Twiteze byinshi bijyanye n’aya masezerano, dushingiye ko uyu mukino wacu ukorana cyane n’urubyiruko, bityo niho twahereye twifuza gukorana n’iri somero kuko naryo rikunda kwakira urubyiruko rutari ruke rurigana rugiye kurihahamo ubumenyi”.

“Urubyiruko ruzashishikarizwa gusoma ariko by’umwihariko n’umukino wacu udasigaye inyuma, gusoma niryo banga ahanini rifasha umukinnyi kwaguka mu bwenge ndetse n’ubumenyi. Umukinnyi wakoze siporo yubaka ubuzima, yanongeraho gusoma akiga akamenya bikamufasha mu gufunguka mu mutwe ku buryo yanibeshaho nyuma yo kurangiza ikivi cye nk’umukinnyi”.

Alexis Mbaraga, Umuyobozi w'Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda
Alexis Mbaraga, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda

”Abanyarwanda bakunda umukino wa Triathlon ndetse by’umwihariko n’abakunda gusoma nabaha ubutumwa bw’uko ubwuzuzanye bwo gukora siporo no kwiyungura ubumenyi iyo bihurijwe hamwe ntako bisa umuntu agera kuri byinshi, bityo akanabera igihugu cyamwibarutse amaboko yuje ubwenge abasha kukizamura kigatera imbere”.

Mudahinyuka Sylvain Umuyobozi w’agateganyo w’iri somero yavuze ko gusinya aya masezerano bigamije gukundisha abantu gusoma binyuze mu mikino, anavuga ko aya masezerano akubiyemo ibice bibiri ari byo guteza imbere umuco wo gusoma binyuze mu bukangurambaga ndetse no guteza imbere imikino binyuze mu bitabo

"Tumaze gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya CSR ndetse na Triathlon amasezerano ajyanye no kwifashisha umuco wo gusoma ibitabo mu kugera ku ntsinzi"

“Tuzafatanya gushaka,kwandika ndetse no kwegeranya ibitabo birimo amategeko agenga uyu mukino kugirango urusheho kugera kure ndetse no gusakara hose mu gihugu no hakurya y’imbibi ahashoboka.

“Tuzegera kandi minisiteri y’uburezi kugirango irusheho kudufasha muri ubu bukangurambaga kugirango uyu mukino nawo winjizwe mu mikino ikinwa mu mashuri atandukanye mu gihugu dore ko utanasaba ubushobozi buhambaye mu kuwukina ugereranyije n’indi mikino ikinwa hano mu gihugu”.

Yakomeje avuga ko kandi mu byo bazafasha iri shyirahamwe harimo gutanga kandi uburyo bwo kwifashisha igihe iri shyirahamwe rikeneye aho guhugurira abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa baryo batandukanye.

Isomero rusange rya Kigali ryijeje ubufatanye Federasiyo ya Triathlon
Isomero rusange rya Kigali ryijeje ubufatanye Federasiyo ya Triathlon

Ibyo wamenya kuri CSR yahuje iri somera n’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda

CSR ni umuryango utegamiye kuri leta ugamije guteza imbere ubufatanye bw’imikino ya Triathlon mu bihugu bitandukanye ndetse na minisiteri z’imikino mu bihugu byo muri Afurika bitandukanye birimo nk’Ishyirahamwe rya Triathlon muri Benin, Komite olempike ya Benin (CNOSB), Minisiteri ya siporo muri Benin.

Ikorana kandi n’ishyirahamwe rw’abakinnyi muri Botswana, Ishyirahamwe rya Triathlon muri Ghana, Ishyirahamwe rya Triathlon muri Kenya, Ishyirahamwe rya Triathlon muri Namibia, Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC) ndetse n’Ishyirahamwe rya Triathlon muri Zambia.

Ikaba igamije gutuma abakunzi b’imikino bagira icyo bahugiraho bareba cyangwa bakina by’umwihariko mu mpera z’icyumweru aho abantu baba bakitse imirimo. Ikaba kandi ifasha mu guhanga udushya dutandukanye tujyanye n’icyatuma imikino inyuranye itera imbere kandi mu byiciro bitandukanye haba mu bagore n’abagabo by’umwihariko hatitawe ku myaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka