Dore imwe mu mikino gakondo yafasha abana muri ibi bihe by’ibiruhuko
Inteko y’umuco ivuga ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo imwe mu mikino yo hambere muri ibi bihe by’ibiruhuko kuko bibafasha kumenya gukora ubugeni n’ubukorikori muri iyo mikino.
Ntagwabira André, umushakashatsi ku mateka ashingiye ku bisigaratongo mu Nteko y’Umuco, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo imwe mu mikino gakondo yo hambere bakabereka n’uko yakorwaga kuko ibafasha kumenya gukora ubukorikori ndetse no guhanga udushya.
Ntagwabira avuga ko iterambere rituma imikino gakondo imwe n’imwe igenda ikendera kandi byoroshye cyane kuba umubyeyi yabyigisha umwana we muri ibi bihe by’ibiruhuko bikamufasha gusobanukirwa amwe mu mateka y’iyo mikino yo hambere n’uko yakinwaga.
Imwe muri iyo mikino avuga harimo umukino wo kubuguza, gusimbuka umugozi, gukina umupira no kuwubanga, gukora umwana yifashishije ibitambaro mu kimbo cyo kumugurira ibipupe, kubanga umuheto, kuboha umugozi no kuwusimbuka, ndetse no gukina Biye.
Ntagwabira avuga ko uko iterambere rigenda riza hari ibisimbuzwa ibyo bikoresho byifashishwa muri iyi mikino y’abana ariko ko hari uburyo bishobora gukorwamo kandi bigafasha umwana no kumenya iyo mikino bikamufasha gukura ayizi.
Ati “Nko kubanga umupira kera byakorwaga hifashishijwe ibirere, ubu byasimbuwe n’imipira ikozwe mu buryo bugezweho ariko umubyeyi ashobora kwifashisha imyenda ishaje, kwifashisha ishashi, igitambaro akereka umwana uko umupira bawubangaga mbere”.
Kwigisha umwana gusimbuka umugozi, kumwereka umukino wo kurasa no kumasha bakoresheje umuheto, bimufasha kubimenya ndetse igihe yiga mu ishuri ibirebana n’iyo mikino akabasha kubyumva bimworoheye.
Ati “Nk’ubu ibintu byakorwaga mu bihe byo hambere mu muco nyarwanda byarakendereye. Urugero natanga ni nko gusya ku rusyo, Gusekura, kwenga ibitoki, n’ibindi. Hari kandi ibikoresho bitakibukwa birimo imbehe, umudaho, ikibindi cyangwa inkono ikoze mu ibumba abana benshi usanga batabizi bitewe n’uko batigeze babyerekwa ndetse abenshi muri abo bana ugasanga kubyumva igihe babyiga mu ishuri bitaborohera kubifata mu mutwe kuko batabibonye”.
Ntagwabira avuga ko kimwe n’imikino gakondo byakoroha kuyisigasira igihe ababyeyi bagiye babyigisha abana babo ndetse bakanaberekera uburyo byakorwagamo n’akamaro byari bifite mu muryango nyarwanda.
Nubwo iyi mikino usanga itagikinwa, ingoro z’amateka mu Rwanda ziracyayisigasiye kuko abana bagize amahirwe yo gusura ingoro ndangamurage berekwa ibyo byose uko byakorwaga, imikino yakinwaga n’akamaro bifitiye Abanyarwanda.
Gukina iyi mikino ku bana biruta cyane kuba umwana yakwerekwa Televiziyo umwanya munini ndetse bituma arushaho kugira ubusabane n’abandi bana ndetse akamenya n’imwe mu mikino yo hambere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|