Cricket: Uganda yatwaye igikombe, u Rwanda ruba urwa Gatatu mu irushanwa ryo #Kwibuka30
Ku wa 8 Kamena 2024, ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore yegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wa Cricket itsinze Zimbabwe ku mukino wa nyuma, u Rwanda rutwara umwanya wa gatatu.
Ni irushanwa ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda kuva tariki 30 Gicurasi 2024. Amakipe uko yari umunani yitabiriye yatangiye ahura ubwayo imwe ku yindi maze hakabarwa amanota bikagena uko azahura mu mikino ya nyuma. Amakipe yari kurangiza iyi mikino ari mu myanya ibiri ya mbere niyo yari gukina umukino wa nyuma.
Ikipe y’igihugu ya Uganda yari isanzwe ifite ibikombe bibiri by’iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya cyenda muri rusange, niyo yegukanye igikombe cyari icyayo cya Gatatu itsinze ikipe y’igihugu ya Zimbabwe.
Uganda ntabwo gutwara igikombe byatunguranye kuko mu mikino irindwi yari yakinnye hakorwa urutonde yose yari yayitsinze n’ubundi mugihe Zimbabwe yo yatsinzwe umwe.
U Rwanda rwari rwasoje imikino yo guhatanira imyanya ruri ku mwanya wa gatatu, rwagombaga gukina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu na Nigeria yari yabaye iya kane aho ikipe y’u Rwanda ariyo yaje kuwegukana itsinze iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Mu yindi myanya yahataniwe, ikipe y’igihugu ya Kenya yegukanye umwanya wa gatanu itsinze Botswana mugihe Malawi yegukanye umwanya wa karindwi itsinze Cameroon.
Iri rushanwa rikinwa kuva mu mwaka wa 2014, ndetse ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere nabwo ryegukanywe n’ikipe y’igihugu ya Uganda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|