#Cricket: U Rwanda rwiyongereye amahirwe yo kujya mu kindi cyiciro.

Mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi ku mugabane wa Afurika mu itsinda rya mbere ikomeje kubera i Kigali (Groupe A, ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers), u Rwanda rwiyongereye amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro gukurikira nyuma yo gutsinda Malawi.

Ni umukino wabaye ku wa Mbere ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga mu karere ka Kicukiro, aho u Rwanda arirwo rwatsinze toss, guhitamo kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling, maze bahitamo gutangira ba battinga.

Wari umukino w'imbaraga hagati y'u Rwanda na Malawi
Wari umukino w’imbaraga hagati y’u Rwanda na Malawi

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 159 muri Overs 20, Malawi ikaba yari imaze gusohora abakinnyi bose b’u Rwanda (All out wickets)

Orchide TUYISENGE nyuma yo gusohorwa mu kibuga n'abanya-Malawi
Orchide TUYISENGE nyuma yo gusohorwa mu kibuga n’abanya-Malawi

Malawi yasabwaga amanota 160 kugirango itsinde uyu mukino ntibyigeze biyorohera kuko abasore b’u Rwanda barinze amanota bari bashyizeho ndetse banasohora abakinnyi ngenderwaho ba Malawi hakiri kare cyane byanatumye u Rwanda rukomeza kuyobora uyu mukino.

Uyu mukino ntiwigeze urangira kuko hahise hagwa imvura, Malawi ikaba yari imaze gushyiraho amanota 97 gusa, ndetse abasore b’ u Rwanda bakaba bari bamaze gusohora abakinnyi 8 ba Malawi.

Malawi ikaba yari imaze gukina overs 16 n’udupira 5, bisobanuye ko bari basigaje gukina overs 3 n’agapira 1.

Haje kwiyambazwa DL Method (Duckworth Lewis Method) ikoreshwa iyo habaye impamvu ituma umukino uhagarara utarangiye, ariko bakagendera ku manota na Wickets buri kipe yashyizeho, haje kwemezwa ko ko u Rwanda rwatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 41.

Imvura yaguye ku kibuga cya Gahanga bituma umukino urangizwa hifashishijwe amategeko
Imvura yaguye ku kibuga cya Gahanga bituma umukino urangizwa hifashishijwe amategeko
Nyuma yo gukoresha itegeko rya Duckworth Lewis Method, ikipe ya Malawi yahise itsindwa
Nyuma yo gukoresha itegeko rya Duckworth Lewis Method, ikipe ya Malawi yahise itsindwa

Mu wundi mukino wari wabereye kuri stade ya Gahanga ikipe y’igihugu ya Malawi ikaba yari yatsinze ikipe y’igihugu ya Mali ku kinyuranyo cy’amanota 74.

Nyuma y’ikiruhuko ikipe y’igihugu y’ u Rwanda iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane ikina n’ikipe y’igihugu ya Seychelles n’iya Mali, imikino yose ikazabera muri IPRC Kigali.

Kuri uyu wa Kabiri habaye kandi imikino ibiri aho Botswana yakinnye na Mali ndetse, Lesotho ikina na Sainte Helena. Muri iyi mikino, ikipe y’igihugu ya Botswana ni yo yegukanye uyu mukino aho Mali ari yo yatangiye ikubita udupira (Batting), maze igice cya mbere kirangira ishyizeho amanota 37 gusa kuko abakinnyi bose ba Mali basohowe n’ikipe ya Botswana (all out Wickets),bakaba bari bamaze gukina overs 11.

Botswana ntiyigeze igorwa n’uyu mukino, kuko muri overs 5 n’udupira 2 bari bamaze gushyiraho amanota 38, bityo baba bakuyeho agahigo kari kashyizweho n’ikipe y’igihugu ya Mali.

Mu mukino wahuje Lesotho na Sainte Helena wabereye ku kibuga cya IPRC Kigali, waje kwegukanwa na Sainte Helena itsinze Lesotho ku kinyuranyo cy’amanota 45, ni nyuma y’aho Sainte Helena yari yashyizeho amanota 125, maze Lesotho ikananirwa gukuraho icyo kinyuranyo kuko Sainte Helena yasohoye abakinnyi bose ba Lesotho (all out Wickets) imaze gushyiraho amanota 87 gusa.

ibihugu umunani ni byo biteraniye i Kigali
ibihugu umunani ni byo biteraniye i Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka