Cricket: U Rwanda rutsinze Zimbabwe mu gikombe cy’Isi

Mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 19 rikomeje kubera muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rutsinze ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ku kinyuranyo cya runs 39.

Ikipe ya Zimbabwe ikomeye muri Afurika ntiyorohewe n'abangavu b'u Rwanda
Ikipe ya Zimbabwe ikomeye muri Afurika ntiyorohewe n’abangavu b’u Rwanda

Wari umukino wa 2 u Rwanda rwari rukinnye mu itsinda ruherereyemo, nyuma yo gutsindwa n’igihugu cya Pakisitani ku munsi wa mbere.

Abangavu b’u Rwanda binjiye muri uyu mukino babizi neza ko nibaramuka bawutakaje biza kubashyira habi, mu gihe bawutsinda bagahita berekeza mu cyiciro gikurikira.

U Rwanda nirwo rwatsinze Toss (gutombora niba ubanza gukubita agapira cyangwa gutangira utera agapira, bowling), maze abangavu b’u Rwanda batangira bakubita agapira, Batting.

Abangavu b'u Rwanda bishimira intsinzi
Abangavu b’u Rwanda bishimira intsinzi

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizemo amanota 119 mu gihe igihugu cya Zimbabwe cyari kimaze gusohora abakinnyi 8 (wickets) b’u Rwanda.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ifite urugamba rukomeye rwo gukuramo ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo n’u Rwanda, gusa inzira yababanye umusaraba uremereye kuko ntabwo izo ntego bazigezeho, ahubwo bashoboye gukora amanota 80 yonyine mu gihe u Rwanda rwasohoye abakinnyi ba Zimbabwe bose (all out wickets) muri overs 18, birumvikana ntabwo basoje overs zabo, kuko abakinnyi babo bose bari bamaze gukubwa inshuro n’u Rwanda.

Kugeza kuri ubu u Rwanda rwamaze kwerekeza mu cyiciro gikurikira, kabone n’ubwo rugifite umukino bazakina n’Abongereza ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023.

Henriette T. Ishimwe, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino ndetse akomeza kwerekana urwego ruri hejuru, nyuma yo kwitwara neza ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Pakisitani

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka