Cricket: U Rwanda rugiye kwakira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi
Hagati y’ukwezi kwa Kanama na Nzeri 2024, u Rwanda rugiye kwakira ibihugu 14 bizitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket mu bangavu batarengeje imyaka 19.
Ni irushanwa rigabanyije mu byiciro bibiri rizakinirwa kuri stade Mpuzamahanga ya Cricket ya Gahanga mu karere ka Kicukiro aho rizitabirwa n’amakipe 14 muri rusange, agabanyije mu bice bibiri aho ibihugu bya Kenya, Mozambique, Malawi, Botswana, Lesotho, Ghana, Eswatini na Sierra Leone byashyizwe mu cyiciro cya kabiri kizakina hagati ya tariki 21 na 27 Kanama 2024.
Muri ibi bihugu umunani biri mu cyiciro cya kabiri, bibiri bizitwara neza bizahita bizamuka byihuze n’ibiri mu cyiciro cya mbere, bikomeze gushaka iyi tike y’igikombe cy’Isi bihatanye n’amakipe atandatu yagishyizwemo aho imikino iteganyijwe muri Nzeri 2024.
Aha niho u Rwanda rubarizwa hamwe n’ibihugu bya Uganda, Tanzania, Namibia, Nigeria na Zimbabwe izabanza kunyura mu ijoro ry’ibanze aho muri rusange bazahatana ari amakipe umunani.
Emmanuel Byiringiro ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda avuga ko kuba bongeye guhabwa irushanwa nk’iri bigaragaza ko impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket ku Isi ibafitiye ikizere no kuba barateguye neza andi marushanwa yabaye mu bihe bya mbere ndetse ko ikipe y’u Rwanda yiteguye neza kandi biteguye kongera kubona itike y’igikombe cy’Isi aho ikipe imwe mu bihugu bizitabira ariyo izayibona.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye kwakira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket nyuma ya 2021 na 2022.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|