Cricket: U Rwanda rugiye kongera kwakira amakipe y’ibigugu

Nyuma yo kwakira amatsinda abiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Australia, u Rwanda rwongeye kwakira ibindi bigugu.

Aya ni yo makipe yatangiye guhatana
Aya ni yo makipe yatangiye guhatana

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, mu Rwanda haratangira imikino y’ikiciro cya 2 ihuza amakipe yabaye aya mbere mu matsinda 2, hakiyongeraho Nigeria na Kenya zo zitaciye mu matsinda.

Uganda, Tanzania, Nigeria na Kenya ni zo kipe ziteraniye i Kigali, aho bagomba kwishakamo ikipe imwe na yo ikazajya guhura n’izaturuka mu zindi zone muri Afurika, zikishakamo izigomba kwerekeza muri Australia mu 2022.

Aganira n’itangazamakuru, Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association (RCA), yavuze ko babona nta kibazo bazahura nacyo kuko bateguye neza amarushanwa yabanje.

Ati “Nta kibazo tuzahura nacyo kuko n’amarushanwa yabanjirije iri yagenze neza kandi iri rushanwa ni Finali, rero tugomba gukora ibishoboka byose rikagenda neza, yewe n’ubwo dushobora kuzagira ikibazo cy’imvura n abyo turabyiteguye. Twateguye uburyo bwo kubyitwaramo igihe yaba iguye muri iyi minsi itatu y’irushanwa”.

Yakomeje ashima Leta y’u Rwanda yo ituma amahanga abagirira ikizere kuko ngo ntibumvaga ko u Rwanda rwakwakira amarushanwa nk’aya kandi rufite ikibuga kimwe. Ubu rero ibibuga bikaba byaraniyongereye biba bibiri.

Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association
Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association

Iyi mikino izatangira taliki ya 17 igeze taliki ya 21 Ugushyingo 2021, ikazakinwa mu buryo amakipe azahura yose hagati yayo (round robin), ikazabera ku bibuga bya Cricket biherereye i Gahanga no muri IPRC Kicukiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka