Cricket: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye umutoza mushya
Kuri uyu wa gatatu nibwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa cricket mu Rwanda, ryerekanye ndetse rinatangaza ku mugaragaro umutoza mushya w’ikipe z’Igihugu z’abagabo.
Lawrence Mahatlane, Umunya-Afurika y’Epfo ni we watangajwe nk’umutoza mukuru w’ikipe z’Igihugu icyiciro cy’abagabo, ni ukuvuga yaba ikipe nkuru (senior team) ndetse n’izabato.
Ubwo uyu mutoza yatangazwaga ku mugaragaro mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa cricket mu Rwanda, Stephen Musaale, yavuze ko Lawrence Mahatlane yahawe akazi ko gutoza ikipe y’Igihugu y’abagabo mu gihe kingana n’imyaka ine iri imbere.
Ati “Lawrence Mahatlane ni we mutoza w’ikipe zacu z’Igihugu z’abagabo, aho kubera gahunda dufite, twahisemo kumuha amasezerano y’imyaka ine”.
Stephen Musaale akomeza avuga ko afite inshingano zitandukanye zitari ugutoza ikipe y’Igihugu gusa, ahubwo ko harimo no gukurikirana shampiyona ya cricket ndetse no kuyigiramo uruhare, kuko ni ho azakura abakinnyi bagomba kujya mu ikipe y’Igihugu.
Ati “Umutoza Lawrence azaba afite kandi inshingano zo gukurikira ndetse akaba yanatanga ubujyanama muri shampiyona yacu, kuko iyo shampiyona ni yo azakuramo abakinnyi bazajya mu ikipe y’Igihugu”
Mahatlane w’imyaka 47 ndetse akaba afite uburambe mu gutoza uyu mukino bw’imyaka 28, kuko yatangiye gutoza mu 1996, we avuga ko bimwe mu byo azakoraho cyane ari ukuzamura abakinnyi ndetse no kubageza ku ntsinzi.
Ati “Bimwe mu byo tugomba gukoraho, harimo kuzamura abakinnyi, gutegura instinzi twese hamwe kandi ndizera ko tuzagera kure nk’Igihugu. Nahisemo u Rwanda ngendeye ku cyerekezo iki gihugu mbona gifite cyane ku mukino wa cricket. Reka mbahe urugero ruto, ubwo mperuka ino aha muri 2021, IPRC Kigali nibwo bari batangiye kubaka ikibuga ariko natunguwe nyuma y’imyaka ibiri mpavuye, ubu gahanga hari ibibuga 2 ndetse hari n’ishuri rya Ntare School na ryo rizaba rifite ikibuga. Rero kuzamuka muri ubwo buryo birerekana ko umukino wa cricket mu Rwanda urimo gukura”.
Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ntiyari ifite umutoza kuva Umwongereza Lee Booth asezeye mu Ukuboza 2023, ubwo amasezerano ye y’amezi atandatu yari arangiye.
Mahatlane kandi yatoje ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo y’abatarengeje imyaka 19, ndetse n’ikipe nkuru ya Uganda hagati ya 2020 na 2023.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|