Cricket: Ikipe y’Igihugu y’abangavu yageze i Kigali, yegukanye itike y’Igikombe cy’Isi

Nyuma yo gukatisha itike y’igikombe cy’Isi ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 19 yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, yishimirwa n’abafana n’abakunzi bayo.

Ku wa mbere mu mujyi wa Gaborone mu gihugu cya Botswana, ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 19 yakatishije itike y’igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsinda Tanzania ku kinyuranyo cya Wickets 6.

Ni irushanwa rya ICC U19 Women’s T20 World Cup Africa Qualifier 2022, ryari rimaze iminsi ribera muri Bostwana.

Muri uyu mukino Tanzania niyo yatsinze toss maze bahitamo gutangira bakubita udupira, ibizwi nka Batting maze basoza igice cya mbere bashyizeho amanota 84 muri Overs 18, abakinnyi bose ba Tanzania bakaba basohowe n’u Rwanda ibizwi nka all out Wickets.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye igice cya kabiri isabwa amanota 85 gusa ngo ibe yegukanye igikombe, inkumi z’u Rwanda zikaba zagaragaje urwego ruri hejuru muri uyu mukino, warangiye u Rwanda rushyizeho amanota 86 muri Overs 15 n’udupira 4, Tanzania ikaba yari yasohoye abakinnyi 4 b’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Uganda muri ½, naho ikipe ya Tanzania isezerera iya Namibia. Gusa Tanzania n’u Rwanda zari mu itsinda rimwe aho mu mikino y’amajonjora Tanzania yari yatsinze u Rwanda ku kinyurayo cy’inota rimwe (115-114).

Iki gikombe cy’Isi cya ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023, kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2023 kikazitabirwa n’ibihugu 16, ari byo South Africa izakira irushanwa, Australia, Bangladesh, England, India, Ireland, New Zealand, Pakistan, Sri Lanka, USA, West Indies, Zimbabwe, Indonesia, United Arab Emirates, Scotland n’u Rwanda.

Henriette Ishimwe ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino aho yakuyemo abakinnyi 3 ba Tanzania (3 Wickets).

Ku mukino wo gushaka umwanya wa gatatu, Namibia yatsinze Uganda ku cyinyuranyo cya Wickets 4.

Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 19 iragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka