#COVID19: Ese inzu zikorerwamo siporo cyangwa za piscine zaba zizewe muri iki gihe?

Mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya coronavirus gihangayikishije isi n’u Rwanda rurimo gikomeza gukwirakwira, hafashwe ingamba z’uko abantu bajya bakorera mu rugo aho bishoboka.

Benshi muri iki gihe hadutse COVID-19 usanga batinya kujya mu nzu zikorerwamo siporo (Ifoto:GETTY IMAGES)
Benshi muri iki gihe hadutse COVID-19 usanga batinya kujya mu nzu zikorerwamo siporo (Ifoto:GETTY IMAGES)

Mu gihe abantu bakoreye mu rugo hari abarangiza akazi bakifuza kujya muri siporo. Ushobora kwibaza niba inzu zikorerwamo siporo cyangwa se na za piscine zogerwamo zaba zizewe.

Ku rubuga rwa Internet www.thesun.co.uk, bavuga ko hari amakuru meza ku bantu bakunda gukora siporo yo kugorora ingingo no kubaka umubiri(gym), bibazaga niba bakomeza siporo no muri iki gihe icyorezo cya coronavirus cyahawe izina rya Covid-19 cyugarije isi.

Amakuru avuga ko izo nzu zikorerwamo siporo rusange (gym) zakomeza gukoreshwa, ariko n’ingamba zo kwirinda zikubahirizwa.

Nubwo bimeze bityo ariko, abahanga mu by’ubuzima batandukanye,bavuga ko aho mu nzu zikorerwamo siporo rusange, ari ahantu hari ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo kuko haba hakonje (typically humid).

Ni ahantu usanga abantu basangira ibikoresho bimwe na bimwe, bagahuza ibice by’umubiri, ni yo mpamvu abakorera siporo muri izo nzu zagenewe siporo rusange bagomba kwitwararika cyane.

Ikizwi ni uko COVID-19 yandurira mu matembabuzi asohoka iyo umuntu wanduye icyo cyorezo akoroye cyangwa akitsamura. Ayo matembabuzi ashobora kwanduza abamwegereye cyangwa ahantu ari, nk’uko byemezwa na Dr Ed Wright, Umwalimu mukuru mu by’utunyabuzima duto(senior lecturer in microbiology).

Amatembabuzi yagaragajwe ko yakwirakwiza icyorezo cya coronavirus ni asohoka umuntu yitsamuye cyangwa akoroye, gusa ngo ntibiramenyekana niba ishobora no kwandurira mu byuya.

Uruhu ruzitira icyo cyorezo, ubwo rero bisobanuye ko ikwirakwira iyo umuntu yakoze aho iri, nyuma akikora mu isura (mu maso) ikaba yagera ku mazuru, ku munwa cyangwa no mu maso imbere, bityo igahura n’inzira z’ubuhumekero.

Ukora siporo muri izo nzu zikorerwamo siporo rusange agomba kubanza gukaraba intoki mbere yo gutangira na nyuma yo kurangiza siporo agakaraba.

Ni ngombwa no gutunganya ibikoresho byifashishwa muri siporo abantu bakirinda guhanahana ibiganza mu gihe barangije siporo(hi-fives).Ikindi kandi ni uko kuri izo nzu zikorerwamo siporo hagomba kurangwa isuku, ndetse n’imiti abantu bakoresha basukura intoki zabo.

Ku rubuga www.cnbc.com, Umwarimu witwa Aubree Gordon, wigisha mu ishami ryiga ibyorezo muri Kaminuza ya Michigan, yasobanuye ko gukora siporo mu nzu zikorerwamo siporo rusange, byakwizerwa bitewe n’aho umuntu aherereye.

Yagize ati,“Niba mu gace utuyemo hari icyorezo cya COVID-19, haba hari ibyago by’uko ushobora kuyandurira muri ‘gym’ ibyiza rero ni uko wareka kuyijyamo”.

Gusa ngo ni ngombwa gukomeza gukora siporo kuko bituma umubiri urushaho kugira imbaraga zo guhangana n’icyo cyorezo nk’uko bitangazwa na Michael Knight, umwarimu wungirije (assistant professor) mu ishuri rya ‘George Washington School of Medicine and Health Services’.

Yagize ati, “Icyo nashishikariza abarwayi banjye, ni ugukomeza gukoresha umubiri wabo, kugira ngo bagabanye ibyago byo kuba baganzwa n’iyo ndwara”.

Dr Gordon avuga ko mu byafasha umuntu kwirinda kuba yakwandurira coronavirus muri ‘gym’ harimo kwambara ibintu bipfuka intoki (cloth gloves), kuko iyo umuntu ari muri siporo abira icyuya kenshi akaba yakwikora mu maso wenda yakoze ahari virusi. Ni yo mpamvu ibyo bipfuka intoki byamufasha, gusa akibuka gukaraba neza igihe arangije siporo abikuyemo.

Abahanga bavuga iki kuri Coronavirus n’abogera muri piscine rusange?

Ku bijyanye na za piscine, abahanga bavuga ko imiti yitwa ‘chlorine’ ndetse n’ibindi binyabutabire ‘chemicals’ bishyirwa mu mazi yo muri za piscine mu rwego rwo kuyasukura, byica virusi ya COVID-19.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga urugero rukwiriye rwa ‘chlorine’ ishyirwa mu mazi ya piscine kugira ngo ishobore kwica za virusi zitandukanye (chlorination level of 15mg.min/litre).

Gusa abahanga mu byo gutunganya amazi ya piscine bavuga ko no kwitwararika isuku ku muntu ukoresha piscine ari ikintu cya ngombwa cyane cyane muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Mu byo umuntu ugiye muri piscine agomba kwitwararika harimo kwiyuhagira umubiri wose mbere yo kwinjira muri piscine ndetse n’igihe arangije koga avuyemo akiyuhagira neza mu bwogero busanzwe(douche).

Ikindi agomba gukaraba ku ntoki mu gihe amaze gufungura no gufunga inzugi z’aho kuri piscine cyane ko ziba zikoreshwa n’abantu benshi kandi baturutse ahantu hatandukanye.

N’igihe umuntu ageze mu rugo, agomba gukaraba intoki akoresheje isabune n’amazi nibura amasegonda 20, akibuka no gusukura ibyo yifashisha kuri piscine harimo ibyo yogana ndetse n’ibitambaro byo kwihanaguza amazi (towels).

Ikindi ngo si byiza kujya muri piscine mu gihe umuntu yumva atamerewe neza mu mubiri kugira ngo hirindwe ko yaba yamaze kwandura coronavirus bityo akaba yayikwirakwiza.

Ku rubuga www.express.co.uk, bavuga ko mu gihe umuntu yumva afite impungenge zo kujya gukorera siporo mu nzu zikorerwamo siporo (gym) yajya muri piscine, kuko nk’uko byemejwe n’itsinda rishinzwe isuku y’amazi yo muri za piscine (The Pool Water Treatment and Advisory Group ‘PWTAG’), koga muri piscine nta kibazo biteye no muri iki gihe cya coronavirus.

Umuvugizi w’iryo tsinda ‘PWTAG’ yagize ati, “Muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus, koga muri piscine nta kibazo biteye, amazi arimo chlorine afasha mu kwica iyo virusi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka