CIMEGOLF 2022: Abatsinze bahembwe, Abakiliya b’indashyikirwa barashimwa

Irushanwa CIMEGOLF 2022 ryateguwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’ ku bufatanye na Kigali Golf Club, ubwo ryasozwaga, abatsinze bahawe ibihembo, hanashimirwa abakiliya.

Ibihembo byahawe abatsinze mu irushanwa rya CIMEGOLF 2022
Ibihembo byahawe abatsinze mu irushanwa rya CIMEGOLF 2022

Iri rushanwa ngarukamwaka riri kuri kalindari y’umukino wa Golf mu Rwanda ryakinwe mu byiciro bine kuva muri Nzeri aho iry’uyu mwaka ryari ryihariye kuko byari bibaye ku nshuro ya mbere.

Umunsi wa nyuma muri iri rushanwa ni wo wakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022.

Abakinnyi ba Golf bitabiriye iri rushanwa bahataniraga umwanya wa mbere ndetse abakina uyu mukino muri buri cyiciro cy’abafite amanota bahawe ibihembo cyo kimwe n’abakiriya ba CIMERWA bitwaye neza mu birori byabereye mu musangiro wakurikiye iyo mikino.

Iri rushanwa kuri iyi nshuro ryari rirenze kuba umukino gusa kuko wanabaye n’umwanya mwiza wo guhura kwa bamwe mu bakiriya n’abafatanyabikorwa ba CIMERWA bitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka.

Ubwo bafataga umwanya wo kugeza ijambo ku bitabiriye ibi birori, Umuyobozi Mukuru wa RSSB akaba na Perezida w’inama y’ubutegetsi ya CIMERWA ndetse na Albert Sigei uyobora uru ruganda, bashimiye abantu bose bitabiriye uwo muhango ndetse banagaragaza bimwe mu bintu byagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari.

Albert Sigei
Albert Sigei

Regis Rugemanshuto yagize ati: “Ndashaka kubanza gushimira abakiriya bacu ku bwo kutwizera kandi ndabasezeranya mu izina rya CIMERWA ko tutazabatenguha. Icya kabiri ni ugushimira umuryango wa Golf uyu munsi, mu by’ukuri ndabashimira byimazeyo ku bw’urukundo mudahwema kugaragariza uyu mukino.”

Uyu mwaka irushanwa rya CIMEGOLF ryari rigizwe n’imikino ine yakinwe mu byiciro bitandukanye; bitatu bya mbere byakinwe muri Nzeri, Ukwakira ndetse n’Ugushyingo aho abatsinze bahawe ibihembo nyuma ya buri rushanwa ndetse bibafasha gukusanya amanota yatumye bakina umukino wa nyuma.

Ubu buryo bushya bw’imikinire bwatumye irushanwa rirushaho gukomera ariko rinashimisha abakinnyi ba Golf.

Irushanwa rya CIMEGOLF ryitabiriwe n'abakinnyi baturutse hirya no hino ku isi
Irushanwa rya CIMEGOLF ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse hirya no hino ku isi

Mu myaka itanu itambutse, CIMEGOLF yabaye irushanwa rya Golf rikomeye mu Rwanda ndetse rikundwa n’abakunzi batari bake b’uyu mukino. Iri rushanwa ryahaye amahirwe kandi abakinnyi bashya ndetse n’abawusanzwemo mu kubafasha kongera ubumenyi bwabo.

Abegukanye ibihembo barushanyijwe neza ni Nyagahene Eugène watsinze mu cyiciro cyo gukina begereye umwobo “NEAREST TO THE PIN SENIORS”; mu bakinnyi babigize umwuga, Kayitani Robert yegukana iki cyiciro mu bagabo.

Icyiciro cyo gukina barushanwa gutera kure “Range” cyegukanywe na Okeyo Berline mu bagore, mu bagabo cyegukanwa nanone na Robert Kayitani mu bagabo, n’aho mu babigize umwuga cyegukanwa na Rwiyamirira David.

Abandi bahembwe ni abana batwaza ibikapu abakinnyi mu gihe bari gukina “Caddies”. Mu basore hahembwe Niyonkuru Alain naho mu bakobwa hahembwa Murekatete Alphonsine.

Mu bandi bakinnyi bagiye batsindira amanota mu cyiciro cy’abagore, Warugaba Christine ni we wagize amanota menshi 83, akurikirwa na Ange Uwase na 74, naho Stella Matutina aba uwa gatatu na 67.

Mu bagabo Cheong Ilyong yagize 97, akurikirwa na Belbachir Abderrahman 80 na Rutamu Innocent wagize amanota 64.

Regis Rugemanshuro uyobora RSSB akaba na Perezida w'inama y'ubutegetsi ya CIMERWA, yagejeje ijambo ku bitabiriye ibirori
Regis Rugemanshuro uyobora RSSB akaba na Perezida w’inama y’ubutegetsi ya CIMERWA, yagejeje ijambo ku bitabiriye ibirori

Uruganda nyarwanda rukora Sima, CIMERWA rwashimiye kandi Abakiliya bitwaye neza, harimo Mota Engil Rwanda Ltd yarushije abandi bose mu gihugu, Elyfra Ltd yitwaye neza mu Ntara y’Iburasirazuba, Iburengerazuba ni Etablissement Line Ltd, CCMCO yitwara neza mu Majyepfo.

Kabaima Ltd yo mu Ntara y’Amajyaruguru ni yo yahembwe, mu gihe Santus Ltd, Quincallaire Rizieri Ltd na Omega Bond Ltd bose uko ari batatu baturuka mu mujyi wa Kigali.

Abandi bakiliya bitwaye neza ni ababarizwa mu rwego rw’ubwubatsi aho NPD Ltd, CRBC Ltd na Rwanda Mountain Tea ari bo bahembwe.

Icyiciro cya kabiri cy’abacuruzi na bo bitwaye neza barimo Noah and Claude Hardware Ltd, Dabuza Supply Company Ltd, Mwendo Ltd, Inganji Growth Ltd, ETS La Bonne de Dieu, na ETS Mwinja.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka