Challengers Cricket club na Charity Cricket Club zegukanye shampiyona ya 2019

Ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019 kuri Sitade mpuzamaganga ya Crickek i Gahanga mu karere ka Kicukiro hasojwe shampiyona ya 2019 yegukanwe na Challengers CC itsinze Telugu Royals CC ku manota 135 kuri 6 muri Overs 24.

Challengers Cricket club yisubije igikombe cya Shampiyona
Challengers Cricket club yisubije igikombe cya Shampiyona

Shampiona yasojwe ku cyumweru yatangiye tariki ya 20 Nyakanga yitabiriwe n’amakipe 24 y’abagabo n’abagore . Mu bagabo hakinwe icyiciro cya mbere (Division1), ndetse n’icyiciro cya kabiri (Div2).

Panka PAKANJ VAKALIA ukinira Kutchi Tigers cricket club ni we wabaye umukinnyi wahize abandi muri iki cyiciro (Players of Series).

Mu cyiciro cya kabiri mu bagabo, ikipe ya Spartans CC ni yo yegukanye igikombe yakurikiwe na Zonic Tigers Cricket Club.

Aha IVAN THAWITHEMWIRA yabaye umukinnyi wahize abandi muri iki cyiciro.

Mu bagore, Shampiyona y’icyiciro cya mbere yatwawe na Charity Cricket Club mu yakurikiwe na Queens of Victory Cricket Club ari yo yabaye iya kabiri.

Charles Habba watangije Cricket mu Rwanda ahemba umukinnyi witwaye neza
Charles Habba watangije Cricket mu Rwanda ahemba umukinnyi witwaye neza

Uwera Sara ukinira Oasis cricket club yabaye umukinnyi wahize abandi (Player of Series).

Mu cyiciro cya kabiri shampiyona yegukanwe na Queens of Victory Cricket Club yakurikiwe na Ndera Gilrs Cricket club.

Ndera Girls Cricket Club yegukanye shampiyona mu cyiciro cya kabiri mu bagore
Ndera Girls Cricket Club yegukanye shampiyona mu cyiciro cya kabiri mu bagore

Tuyizere Cathia ukinira Ndera Girls Cricket club ni we wahize abandi bakinnyi muri iki cyiciro.

Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricekt mu Rwanda, umuyobozi waryo Eddy Baraba yavuze ko bishimiye uko umwaka w’imikino wagenze.

Eddy Baraba umuyobozi w'ishirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda
Eddy Baraba umuyobozi w’ishirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda

Yagize ati “League yagenze neza imikino yose yarabaye kandi nta n’umwe utarabaye”.

Yakomeje avuga ko intego y’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda ari ukwagura umukino, ukagera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uretse i Kigali, hari amakipe akinira i Kinihira muri Rulindo, i Nyamasheke ndetse uyu mwaka bageze no mu karere ka Musanze.

Umwaka w’imikino utaha urimo amarushanwa menshi harimo gushaka itike y’igikombe cy’isi, irushanwa rizaba mu kwezi kwa Nyakanga, rikazitabirwa n’ibihugu bya Uganda, u Rwanda Tanzania na Seychelles.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka