Carl Tundo akomeje kwigaragaza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally (AMAFOTO)

Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, umunya-Kenya Carl Tundo ni we ukomeje kuyobora abandi

Guhera kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hari kubera isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, rikaba ari rimwe mu masiganwa agize shampiyona nyafurika mu gusiganwa ku mamodoka.

Ku munsi wa mbere wakiniwe kuri Stade Amahoro aho bakinnye agace kazwi nka Qualification Stage, Carl Tundo yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 2, amasegonda 57 n’ibice bibiri.

Batanu ba mbere mu gace ka mbere kakinwe kuri uyu wa Gatanu

1.Carl Tundo (Kenya) & Jessop Timothy (Kenya) (02’57"2)

2. Patel Karan (Kenya) & Khan Tausseef (Kenya) (03’00"3)

3. Guy Botterill (RSA) & Vacy-Lylle Simon (RSA) (03’11"3)

4. Giancarlo Davite (Rwanda) & Sylvia Vindevogel(Rwanda) (03’27"6)

5. Kimathi McRaen & Kioni Mwangi (03’27"7)

Kuri uyu wa Gatandatu, isiganwa ryakomereje mu karere ka Bugesera, aho bagombaga kuzenguruka inshuro umunani ariko hakinwa uduce dutandatu gusa, aha n’ubundi Carl Tundo akaba ari we wakomeje kwegukana uduce twose.

Hari bamwe mu bakinnyi batabashije gusoza uduce tw’ejo harimo umunya-Afurika y’Epfo Guy Botterill wanahabwaga amahirwe, aho yari n’uwa kabiri ku rutomde rusange rwa Shampiyona ya Afurika.

abandi bavuye mu isiganwa barimo Umunyarwanda Giancarlo Davite nawe wari ufite icyizere cyo kwegukana isiganwa ry’uyu mwaka, Nshimiyimana Adolphe (Rwanda), Mayaka Felekeni (Rwanda) na Anwar Hamza wo muri Kenya.

Abanyarwanda bari imbere kugeza ubu ni Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude bari ku mwanya wa gatandatu, aho basigwa na Carl Tundo wa mbere iminota icyenda n’amasegonda 24.

Amafoto yaranze umunsi wa kabiri wa Rwanda Mountain Gorilla Rally

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka