Bwa mbere umukino wa Triathlon ugiye kubera mu mujyi wa Huye
Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda ryashyize ahagaragara ingengabihe y’amarushanwa y’umwaka wa 2018 harimo n’irushanwa rizabera ku nshuro ya mbere mu mujyi wa Huye.
Mu mwaka wa 2018 hazaba amarushanwa 11. Kuva uwo mukino watangira mu mwaka wa 2014 ni ubwa mbere uzaba ukiniwe mu mujyi wa Huye.
Uwo mukino uzabera i Huye uzaba ku itariki ya 09 Nzeri 2018 aho abakinnyi bazaryitabira bazarushanwa mu gice cy’umukino wo gutwara igare no mu gice cyo gusiganwa ku maguru ibyo bita Duathlon.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis yabwiye Kigali Today ko gushyira irushanwa i Huye biri mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha no gukundisha uwo mukino abatuye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Uko gahunda y’amarushanwa izaba iteye mu mukino wa Triathlon muri 2018
Tariki ya 04 Gashyantare2018, Kigali Duathlon Challenge Heroes.
Tariki ya 03 Werurwe 2018 Kaongi Triathlon Challenge.
Tariki ya 25 Werurwe 2018 Nyamata Women Day Triathlon Challenge.
Tariki ya 05 Gicurasi 2018 Rubavu Triathlon Challenge.
Tariki ya 17 Kamena 2018 Rwamagana Duathlon Genocide Memorial.
Tariki ya 08 Nyakanga 2018 Kigali Liberation Duathlon Challenge.
Tariki ya 07 Kanama 2018 Rubavu African Cup.
Tariki ya 09 Nzeri 2018 Huye Duathlon Challenge.
Tariki ya 13 Ukwakira 2018 Rusizi Triathlon Challenge.
Tariki ya 10 Ugushyigo 2018 Karongi Triathlon Challenge.
Taliki ya 23 Ukuboza 2018 Kigali Christmas Duathlon Challenge.
Irushanwa riheruka kuba mu mukino wa Triathlon ni Nyamata Triathlon Challenge wabaye ku itariki ya 23 Ukuboza 2017. Iryo rushanwa ryegukanwe mu bagabo n’umunya-Canada Tom Gossland na Uwineza Hanani mu bagore.
Mu marushwa 11 yari agize ingengabihe y’umwaka wa 2017, uwahize abandi mu bagabo yabaye Hategekimana Timamu na Uwineza Hanani mu bagore.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
tulabakunda cyane imikino mutugezaho tulabakulikila bihebuje
ni jeanluc gutuluka huye uwo mukino nubanguke tuwulinyuma tulabakunda mulakoze