Bwa mbere mu mateka Rafael Nadal yatsindiwe ku mukino wa mbere muri Roland-Garros

Umunyabigwi mu mukino wa Tennis Rafael Nadal w’imyaka 38 ukomoka mu gihugu cya Espagne, bwa mbere mu mateka ye yatsindiwe ku mukino wa mbere, muri Rorand-Garros kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024.

Ku nshuro ya mbere mu buzima bwe burebure kandi buhebuje mu mukino wa Tennis Rafael Nadal
yatsinzwe muri French Open na Alexander Zverev ukomoka mu gihugu cy’u Budage. Uyu musore ufite imyaka 27 akaba ari nimero ya 4 ku isi kugeza ubu.

Rafael Nadal watsinze inshuro 14 muri French Open ndetse yatwaye Grand Slams 22, yatsinzwe na Alexander Zverev ukiri muto amaseti 6-3 7-6 (7-5) 6-3 mu mukino wamaze amasaha atutu n’iminota itanu. Nadal yaciye amarenga ko bishoboka ko waba ari umukino we wa nyuma.

Bwa mbere mu mateka ye Rafael Nadal yatsindiwe ku mukino wa mbere muri Rorand-Garros
Bwa mbere mu mateka ye Rafael Nadal yatsindiwe ku mukino wa mbere muri Rorand-Garros

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutsindwa yagize ati." Sinzi niba ari wo mukino wanjye wa nyuma hano, niba ari wo nibura nabonye ibyishimo".

Mu mikino 116 Nadal amaze gukina muri Roland Garros yatsinzwemo 4, Alexander Zverev abaye umukinnyi wa 3 ku isi utsinze Rafael Nadal muri iri rushanwa ribera mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Paris. Nadal yaherukaga gutsindwa na Robin Soderling muri 2009 na Novak Djokovic muri 2015 na 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka