Bwa mbere abakoze amateka muri siporo bashobora guhabwa impeta z’ubutwari

Urwego rw’Intwari z’Igihugu,Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwatangaje ko mu bantu bakoreweho ubushakashatsi kugira ngo bahabwe imidari n’impeta by’ubutwari harimo n’abageze ku mihigo n’ibikorwa by’ubutwari muri siporo.

Abakoze ibikorwa by'ubutwari muri siporo bagiye kubishimirwa
Abakoze ibikorwa by’ubutwari muri siporo bagiye kubishimirwa

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mutarama 2019 mu kiganiro KT Sports cy’imikino kuri KT Radio, Rwaka Nicolas, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) yatangaje ko hari abantu batandukanye bakoreweho ubushakashatsi kubera ibikorwa by’ubutwari bakoze harimo babiri bakoze amateka muri siporo.

Rwaka yagize ati “Hari abo twakozeho ubushakashatsi ariko ntari bubabwire kuko biba bikiri ibanga kugeza igihe bizemerezwa ariko abo muri siporo barimo.Ntabwo ari benshi cyane ariko nka babiri barimo.”

Rwaka Nicolas mu kiganiro n'abanyamakuru ba Siporo kuri KT Radio
Rwaka Nicolas mu kiganiro n’abanyamakuru ba Siporo kuri KT Radio

Gusa n’ubwo uru rwego rwamaze gutoranya abakoze ibikorwa by’ubutwari muri siporo, ntibiramenyekana niba bazemezwa nk’intwari bagahabwa impeta y’ubutwari.

Rwaka ati “Ku rwego rwacu byararangiye hasigaye urwego rufata icyemezo kandi byemezwa n’inama y’abaminisitiri. Icyo nibutsa ni uko yaba ari ugirwa intwari y’igihugu yaba ari uhabwa impeta ni Perezida wa Repubulika ubigena kandi abigena igihe cyose bibaye ngombwa. Ntabwo rero wavuga ngo ni uyu munsi cyangwa ni ryari.”

Baramutse bemejwe nk’intwari, bahabwa imwe mu mpeta zirimo ‘Indashyikirwa’ ihabwa umuntu wakoze umurimo mwiza kandi unoze, ‘Igihango’ ihabwa uwatsuye umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Abakoze amateka mu mikino kandi bashobora guhabwa impeta y’Indangamirwa ihabwa uwateje imbere umuco akawumenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga, cyangwa se ‘Indengabaganizi’ y’ubwitange yahabwaga abasirikare gusa ariko ubu ikaba ishobora guhabwa n’abandi bose bagaragaje ubwitange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mu byukuri nge numva Jimmy Gatete,Muvara valens, Karekezi Olivier na Karinda viateur bazamo bose

Yuhi jim yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Ni byiza cyane ko INTWARI zihabwa "imidali".Ziba zarakoze ibintu bidasanzwe.Urugero ni Major-General Rwigema wacyuye abanyarwanda bari baraheze ishyanga.Mandela watumye Appartheid ivaho.Luther King waciye irondabwoko muli Amerika.Ariko Intwari iruta izindi zose(the greatest man who ever existed),ni YESU KRISTO wadupfiriye kugirango abantu bumvira Imana bazahabwe "ubuzima bw’iteka muli paradizo".Yerekanye ko asumba abandi bose azura abantu,akiza abamugaye n’abahumye batabarika,agenda hejuru y’amazi,etc...
Ibyo byahamijwe n’abantu benshi,harimo abo babanye nka Petero,Yakobo na Yohana.Aho kubihakana cyangwa gushidikanya,shaka Imana cyane,ubifatanye n’akazi gasanzwe,kugirango uzabeho iteka muli Paradizo.
Abashidikanya cyangwa ababihakana,ntabwo bazaba muli paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi wa nyuma nkuko bible ibyerekana.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka