Bugesera Women Sitting Volleyball yari itegereje igikombe cya 4, Covid-19 iyikoma mu nkokora

Ikipe y’Akarere ka Bugesera y’abagore bafite ubumuga bakina imikino y’intoki, ariko bakina bicaye, (Bugesera Women sitting volleyball na seat ball), yatwaye ibikombe bitandukanye yikurikiranya mu myaka ishize, ku buryo yari yizeye gutwara n’igikombe cy’umwaka w’imikino wa 2019-2020, ariko Covid-19 yayikomye mu nkokora.

Bari bizeye no kwegukana igikombe cy'uyu mwaka
Bari bizeye no kwegukana igikombe cy’uyu mwaka

Umuyobozi wayo Ndamyumugabe Emmanuel yavuze gato ku mateka y’iyo kipe y’abagore bo mu Bugesera bafite ubumuga bakina imikino y’intoki bicaye.

Ubundi iyo Kipe ngo yavutse mu 2011, itangirana n’indi mikino ariko kuko yari imikino mishya abantu batayumva neza, ngo mu ntangiriro yahuye n’imbogamizi nyinshi, cyane cyane izijyanye n’ubushobozi.

Nyuma rero ngo byaje kuba ngombwa ko bashinga ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera muri rusange, rishinzwe n’uwitwa Nyirangirababyeyi Marie Solange, aribera n’umuyobozi, kuko mbere iyo basabaga inkunga mu Karere byaragoranaga kuko ngo biba bisaba kumenya usaba inkunga uwo ari we.

Ariko bamaze kwishyira hamwe ngo byagize akamaro, kuko ubu iyo inkunga ibonetse akarere kabona aho kayinyuza ikabageraho.

Iyo Kipe ya Bugesera women sitting volleyball, yaje kubona umufatanyabikorwa, ari we Akarere ka Bugesera, nkuko bivugwa na Ndamyumugabe.

Yagize ati “Muri 2014 nubwo twagendaga duhura n’imbogamizi nyinshi harimo n’iyo kubura ubushobozi, twaje kubona umufatanyabikorwa, Akarere kagiye kaduha ubushobozi uko imyaka igenda, bijyanye n’ubushobozi bwako birumvikana”.

Muri uwo mwaka wa 2014, ngo ni bwo ikipe ya Bugesera women sitting volleyball, yatwaye igikombe cya mbere igikuye i Gicumbi, ahasorejwe irushanwa ry’imikino y’abafite ubumuga ryari ryateguwe na NUDOR (Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda).

Bijyanye n’ubushobozi nk’uko umuyobozi w’iyo kipe abivuga, ikipe yagiye isubira inyuma ku buryo nko muri 2015,2016, yazaga ku mwanya wa kane cyangwa uwa gatanu mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu.

Ariko nk’ikipe yari yarigeze gutwara igikombe ngo yahoranaga ishyaka ryo kongera gutwara ibikombe.

Muri 2017, iyo kipe yabonye umwanya wa kane mu marushanwa yateguwe na NUDOR, uwo ni wo mwanya wa kure iyo kipe iheruka, imyaka yakuriyeho yaranzwe n’intsinzi, kuko yatwaye ibikombe yikurikiranya.

Muri 2018, Bugesera women sitting volleyball, yatwaye igikombe cya shampiyona itegurwa na NUDOR, itwara igikombe cya Shimpiyona y’Igihugu ya sitting volleyball na seat ball, muri uwo mwaka kandi, iyo kipe yatwaye igikombe cy’amarushanwa ategurwa mu rwego rwo Kwibuka, itwara n’igikombe cy’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Igihugu, nyuma yo gutsinda iryo rushanwa ku rwego rw’intara, naho ikahakura igikombe.

Muri 2019, iyo kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona y’Igihugu ya sitting volleyball na seat ball, itwara igikombe cy’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup, ku rwego rw’Intara, ariko ku rwego rw’igihugu ibona umwanya wa kabiri. Iyo Kipe kandi yanatwaye igikombe cy’irushanwa ry’umunsi w’intwari.

Muri 2020, iyo kipe yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’umunsi w’intwari bwa kabiri kuko Covid-19 yageze mu Rwanda ryararangiye.

Covid-19 yaje irushanwa rya Shampiyona y’Igihugu ya Women sitting volleyball na seat ball rigiye kurangira risigaje ‘phase’ imwe, ariko muri eshatu zarangiye zose, nta mukino n’umwe Bugesera women sitting volleyball yatsinzwe ku buryo yumvaga yizeye gutwara igikombe cy’umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ndamyumugabe ati “Twe twumva Coronavirus yaradukomye mu nkokora kuko twari dufite icyizere cyo gutwara igikombe cy’uyu mwaka na cyo. Abakinnyi baritoza neza mu rugo, dufite uko tubakurikirana kugira ngo bagumane ‘forme’ ntibibagirwe gukina.

Ubundi abakinnyi bahembwa uko bakinnye, kuko ntiraba ikipe ikomeye ihemba ku kwezi, ariko muri iki gihe cy’icyorezo uwagira ikibazo gikomeye ubuyobozi bw’ikipe bwamutabara, kuko tubaba hafi dukoresheje urubuga duhuriraho ku buryo uwagira ikibazo twabimenya”.

Nubwo iyo kipe yari ifite icyizere cyo kuba yatwara icyo gikombe, mu gihe imikino yaramuka isubukuwe, kuko yakomeje kwitoreza mu rugo, ndetse ikaba inafite inkunga y’akarere mu buryo butandukanye nk’uko umubobozi wayo abivuga, ariko ntibigikunze ko imikino ikomeza nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Komite y’Igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko shampiyona y’abafite ubumuga ya 2019-2020 isibutswe, ahubwo hagatangira gutegurwa shampiyona ya 2020-2021, ndetse n’abakinnyi bazitabira imikino mpuzamahanga yo muri urwo rwego izabera i Tokyomu Buyapani bakomeze bitegure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikipe y’abafite ubumuga mu karere ka Bugesera Oyeeeeee.mukomere ku ntego turabashyigikiye. Conditions izarizo zose mwabamo turi kumwe mugumane ubutwari n’umurava. Turashimira cyane Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butwitaho umunsi ku munsi.NPC mwarakoze cyane turabashimira.

Soso yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka