Bugesera: Abantu 58 bahuguwe ku kamaro ka siporo iterambere no kwimakaza amahoro

Umuryango uharanira iterambere ry’uburezi bw’umwana binyuze muri siporo n’imyidagaduro, Right to Play, watanze amahugurwa ku kamaro ka siporo, iterambere no kwimakaza amahoro mu karere ka Bugesera.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’abaturuka mu bigo by’amashuri bagera kuri 58.

Marie Solange Nyirababyeyi, usanzwe ari umutoza w’umukino wa Sitball muri G S Nyamata Catholique, yavuze ko agiye guteza imbere imikino y’abamugaye kuko abantu bigaragara ko batayifiteho ubumenyi buhagije. Nyirababyeyi avuga ko hari ikibazo cy’abayobozi b’ibigo by’amashuri usanga batita ku mikino y’abamugaye, ariko afite icyizere ko bizahinduka kubera ubumenyibahawe.

Umuhuzabikorwa wa Right To Play mu karere ka Bugesera, Hitimana Innocent, yatangaje ko bihaye gahunda yo gutoza abantu siporo mu ntego z’ikinyagihumbi. Hitimana yabwiye abanyamakuru ko icyo bagamije ari ukwifashisha siporo mu burezi, mu buzima bwiza no kwifashisha siporo mu kurwanya icyorezo cya SIDA.

Umuyobozi wa Right to play; Massamba-Gningue
Umuyobozi wa Right to play; Massamba-Gningue

Yagize ati “kuva mu mwaka wa 2009 Right To Play ikorera mu Bugesera, twakanguriye abantu gukora siporo nta numwe usigaye tunabigisha kudaha akato abagendana agakoko ka SIDA”.

Umuhuzabikorwa wa Right To Play mu Bugesera yavuze ko batazahwema guhugura abantu mu bijyanye na siporo no kugira umuco w’amahoro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka