BPR yatanze inkunga isaga Miliyoni 5 Frws ku bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe

Banki y’abaturage mu Rwanda yateye inkunga ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe, inkunga y’ibikoresho byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Kuri uyu wa Gatanu tariki 09/10/2020, Banki y’abaturage y’u Rwanda yashyikirije ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe (Special Olympics Rwanda), inkunga y’ibikoresho bizabafasha mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya BPR, aho iyo nkunga bahawe yiganjemo ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gukaraba intoki, udupfukamunwa, amasabune yo gufura, ndetse n’isabune y’amazi ikoreshwa mu gukaraba.

Bahawe inkunga irimo ibikoresho byo guhangana na COVID19
Bahawe inkunga irimo ibikoresho byo guhangana na COVID19

Umuyobozi mukuru wa BPR Maurice Toroitich yavuze ko iyi ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi bifuza gukorana na Special Olympics Rwanda, by’umwihariko ibikorwa nk’ibi bikaba biri mu ntego za Banki y’abaturage mu Rwanda

Yagize ati “Ndashimira Special Olympics ku kazi gakomeye ikora, inafasha abakinnyi bakiri bato, by’ukwihariko abafite ubumuga bwo mu mutwe. Twishimiye kubafasha muri ubu buryo kuko hari abataroherwa no gukora imirimo yabo ya buri munsi”

Umuyobozi Mukuru wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich
Umuyobozi Mukuru wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich

“Ubu bufatanye hagati ya BPR na Special Olympics mwabonye, ni intangiriro y’ibindi byinshi biri imbere twufza gukorana nabo kuko biri no mu ntego za BPR. Abakozi ba BPR turi kumwe namwe, twiteguye kubashyigikira mu buryo bwose bushoboka”

Umuyobozi w’Umuryango “Special Olympics Rwanda” wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino Pasiteri Sangwa Deus, yashimiye BPR yabahaye iyi nkunga y’ibnikoresho, kuko abona biziye nyacyo mu gihe abanyeshuri bitegura gusubukura amasomo mu minsi mike iri imbere

“Inkunga tubonye ije mu gihe cyayo kandi irashimishije, ibyo igiye gukora ni ingenzi kuko ije mu gihe abanyeshuri bashobora gutangira kwiga vuba, izagira umusaruro kandi nka BPR yifuza kubona abafite ubumuga bwo mu mutwe batera imbere”

Umuyobozi w'Umuryango “Special Olympics Rwanda” wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, Pasiteri Sangwa Deus
Umuyobozi w’Umuryango “Special Olympics Rwanda” wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, Pasiteri Sangwa Deus

Iyi nkunga batewe na BPR, biteganyijwe ko izagera mu bigo 20 basanzwe bakorana biherereye mu turere dutandukanye tw’igihugu, by’umwihariko ikazafasha abasaga 500.

Andi mafoto yaranze uyu muhango

Mu byo bahawe harimo na Kandagirukarabe
Mu byo bahawe harimo na Kandagirukarabe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose bpr yakoze igikorwa cyiza cyane mukomereze aho.

James yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka