Baryan Manvir wa Kenya yanikiye abandi muri Rally yabereye i Rugende-Amafoto

Baryan Manvir na Sturrock Drew bari batwaye Skoda Bavia ari nayo modoka idasanzwe iri muri irushanwa, begukanye uduce tune twose twabaye muri iki gitondo mu gace ka Rugende.

Mu gace ka mbere ka Kiromtero 20.95 Baryan Manvir na Sturrock Drew bari batwaye Skoda Bavia yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 12 n’amasegonda 45, akurikirwa na Canobbio Piero na Frigo Silva barushijwe amasegonda 22 na Baryan, imodoka ya Bukera Valery wegukanye iri siganwa umwaka ushize aza ku mwanya wa 3, naho Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude baza ku mwanya wa 6.

Baryan Manvir na Sturrock Drew bakomeje kuyobora isiganwa
Baryan Manvir na Sturrock Drew bakomeje kuyobora isiganwa

Nyuma y’uduce tune twose twakozwe kuva i Rugende bajya i Mbandazi, no kuva i Ruhanga bajya i Mbandazi twose twareshyaga na Kirometero 70.32, Skoda Bavia ya Baryan Manvir na Sturrock Drew yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 43 n’amasegonda 13, naho Giancarlo Davite aza ku mwanya wa kabiri asizwe n’aba mbere umunota 1 n’amasegonda 5.

Skoda fabia, imodoka yonyine iri muri iri rushanwa yakorewe Rally gusa, ikaba ari nayo ihenze
Skoda fabia, imodoka yonyine iri muri iri rushanwa yakorewe Rally gusa, ikaba ari nayo ihenze
Baryan Manvir akandagira umuriro
Baryan Manvir akandagira umuriro

Urwo rugendo rwa Rugende-Mbandazi-Ruhanga-Rugende si ko rwahiriye bose, kuko imodoka eshanu zitabashije kurangiza irushanwa kubera impamvu zitandukanye zirimo kugwa, gutobokesha ndetse n’ibindi byatumye Kleevan Gomez, Rudy Cantanhede,Piero Cannobio, Gawaya Timothy na Watenga Samuel byatumye bava mu isiganwa batarirangije

Nyuma yo gusiganwa i Rugende mu isiganwa ryarangiye ahagana saa saba z’amanywa, imodoka zose zahise zerekeza i Remera kuri Stade Amahoro, aho abakinnyi basiganwaga intera ingana na Kirometero 2.5, ariko urwo rugendo bakarukora inshuro ebyiri.

Na Mobayiro ye, arafotora imodoka y'akataraboneka, ari nayo ihenze muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017
Na Mobayiro ye, arafotora imodoka y’akataraboneka, ari nayo ihenze muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017
Baryan Manvir na Sturrock Drew bakomeje kuyobora isiganwa
Baryan Manvir na Sturrock Drew bakomeje kuyobora isiganwa
Baryan Manvir akandagira umuriro
Baryan Manvir akandagira umuriro
Skoda fabia, imodoka yonyine iri muri iri rushanwa yakorewe Rally gusa, ikaba ari nayo ihenze
Skoda fabia, imodoka yonyine iri muri iri rushanwa yakorewe Rally gusa, ikaba ari nayo ihenze
Imodoka z'abanyarwanda ntizorohewe n'umunsi wa mbere, izo hanze zazirushaga imbaraga bigaragara
Imodoka z’abanyarwanda ntizorohewe n’umunsi wa mbere, izo hanze zazirushaga imbaraga bigaragara
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude
Abashinzwe gukurikirana iri siganwa bandikaga ibihe imodoka yakoresheje muri buri gace
Abashinzwe gukurikirana iri siganwa bandikaga ibihe imodoka yakoresheje muri buri gace
Abafana ba Rally mu byishimo byinshi i Rugende
Abafana ba Rally mu byishimo byinshi i Rugende
Baryan Manvir ....
Baryan Manvir ....
Uyu imodoka ye, ipine ryamubanye ubushwambagara
Uyu imodoka ye, ipine ryamubanye ubushwambagara
Arasanasana
Arasanasana
Maze aricuma ...
Maze aricuma ...
Ahabwa uburenganzira bwo gukomeza nta nkomyi
Ahabwa uburenganzira bwo gukomeza nta nkomyi
Abana nabo banezerewe
Abana nabo banezerewe

Amafoto: Kwizera Fulgence

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka