Barishimira kuba abafite ubumuga bwo mu mutwe basigaye bakinana n’abandi

Umuryango wita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe by’umwihariko binyuze mu mikino "Special Olympics" urishimira ko kuri ubu abafite ubumuga bwo mu mutwe bahabwa agaciro mu bandi.

Ibi byagaragarijwe mu nama yabaye kuwa 25 Ugushyingo 2022 igahuza inzego zitandukanye zirimo Special Olympics y’u Rwanda, ku rwego rwa Afurika ndetse n’abafatanyibikorwa.

Abakinnyi bo muri Special Olympics batanze ibyifuzo byabo
Abakinnyi bo muri Special Olympics batanze ibyifuzo byabo

Umuyobozi wa Special Olympics Pasiteri Deus Sangwa avuga ko icyari kigamijwe muri iyi nama ari ukugaragaza ubushobozi bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe bagahabwa amahirwe mu nzego zose.

Ati "Kwari ukugira ngo tugaragaze ubushobozi buhishwe mu rubyiruko rw’abafite ubumuga bwo mu mutwe ko nabo bahabwa amahirwe binyuze mu nzego zose z’igihugu cyacu, ari mu Burezi, ari muri Siporo kandi urebye ubwo butumwa bwatambutse."

Special Olympics y'u Rwanda ivuga ko kuva gahunda ya Unified Champion Schools yatangira imaze gutanga umusaruro ushimishije
Special Olympics y’u Rwanda ivuga ko kuva gahunda ya Unified Champion Schools yatangira imaze gutanga umusaruro ushimishije

Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda akomeza avuga ko kuva gahunda ya "Unified Champion Schools" igamije kubumbira hamwe abafite ubumuga bakibonwamo n’abandi binyuze mu mashuri yatangira imaze gutanga umusaruro.

Ati "Iyi gahunda yatanze umusaruro mwiza kuva aho tuyitangiriye kuko hari abana bigaga mu bigo ugasanga muri ibyo bigo ntibahabwaga umwanya wo gukinana n’abandi bakumva ko bo bahejwe muri uwo mukino."

"Ubu rero kubera uyu mushinga byatumye nabo babona ko bashobora gukinana na bo kuko tuba twabahaye no gukina imikino itandukanye ku buryo ubu umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ntabwo agira ikibazo cyo gukinana n’abandi."

Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda Pasiteri Deus Sangwa (ibumoso) ari hamwe n'umuyobozi wa Special Olympics ku rwego rwa Afurika Charles Nyambe (iburyo)
Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda Pasiteri Deus Sangwa (ibumoso) ari hamwe n’umuyobozi wa Special Olympics ku rwego rwa Afurika Charles Nyambe (iburyo)

Kugeza ubu Special Olympics ivuga ko bari gutegura abakinnyi bazitabira imikino ya shampiyona y’Isi izabera mu gihugu cy’u Budage mu mwaka utaha wa 2023 bakaba basaba buri wese gushyigikira siporo y’abafite ubumuga bwo mu mutwe bizabafasha kwitwara neza muri iyi mikino.

Special Olympics ivuga ko abafite ubumuga bwo mu mutwe bose ari abakinnyi ariko kugeza ubu hamaze kwandikwa abarenga ibihumbi 21
Special Olympics ivuga ko abafite ubumuga bwo mu mutwe bose ari abakinnyi ariko kugeza ubu hamaze kwandikwa abarenga ibihumbi 21
Muri iyi nama hatanzwe impano zitandukanye
Muri iyi nama hatanzwe impano zitandukanye

Umushinga wa Unified Champion Schools yatangira mu mwaka wa 2020 itewe inkunga n’umwami wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu Rwanda ukorera mu mujyi wa Kigali, Intara y’i Burasirazuba, Amajyaruguru ndetse n’i Burengerazuba aho kugeza ubu ukorererwa mu bigo 170 ni mu gihe abarimu n’abatoza 340 ari bo bamaze guhugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka