Bahati Theoneste yegukanye irushanwa rya Tennis ryabereye i Kigali (AMAFOTO)

Muri IPRC-Kicuciro kuri iki Cyumweru hasojwe irushanwa rya Tennis ryahuzaga abakinnyi ba CIMERWA Tennis Club na Kicuciro Ecology Tennis Club.

Iri rushanwa ryahuje abakinyi bose hamwe barenga mirongo itatu (30) bakaba barushanwe muri singles (umwe kumwe) na doubles (babiri babiri).

Theoneste Bahati ukinira Kicuciro Ecology Club ni we wegukanye iri rushanwa rya Tennis ryabereye muri IPRC- Kigali.
Theoneste Bahati ukinira Kicuciro Ecology Club ni we wegukanye iri rushanwa rya Tennis ryabereye muri IPRC- Kigali.

Mu bakina ari umwe ku giti cye (Singles), iri rushanwa ryegukanywe na Theoneste Bahati mu bagabo atsinze Augustin Nshimiyimana amaseti abiri kubusa (6-0, 6-2).

Augustin Gatera Perezida wa Kicuciro Ecology Tennis Club nawe yitabiriye iri rushanwa
Augustin Gatera Perezida wa Kicuciro Ecology Tennis Club nawe yitabiriye iri rushanwa

Mu bakina ari babiri (Doubles) mu bagabo, Jovan Sebuhoro na Alain King Nsanga bo muri Kicuciro Ecology batsinze Alex Kayiranga na Eric Gisore amaseti 2-0 (6-2 6-3), naho mu bakina ari babiri mu bagore irushanwa ryegukanywe na Caroline Numuhire wafatanyaga na Evelyne Kwizera.

Muri iri rushanwa kandi habayemo n’icyiciro cy’abakinnyi barengeje imyaka 60, aho Augustin Gatera (President wa Kicuciro Ecology Tennis Club) na Katarebe Alphonse ari bo begukanye ibikombe.

Gatera Augustin na Katarebe Alphonse begukanye igikombe mu barengeje imyaka 60
Gatera Augustin na Katarebe Alphonse begukanye igikombe mu barengeje imyaka 60
Caroline Numuhire hamwe na Evelyne Kwizera bo muri Kicuciro Ecology Tennis Club ni bo batwaye igikombe mu bakina ari babiri (Doubles)
Caroline Numuhire hamwe na Evelyne Kwizera bo muri Kicuciro Ecology Tennis Club ni bo batwaye igikombe mu bakina ari babiri (Doubles)
Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa bakurikirana uko imikino iri kugenda
Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa bakurikirana uko imikino iri kugenda

Asoza iri rushanwa, Perezida wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda, Theoneste Karenzi yavuze ko amarushanwa nk’aya atuma amakipe atera imbere bikanatuma umukino wa Tennis ukomeza gutera imbere mu gihugu cyose.

Ku ruhande rwa CIMERWA yateye inkunga iri rushanwa, Mark Mugarura Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi, yavuze ko uru ruganda rufite inshingano zo guteza imbere siporo n’muryango nyarwanda.

Yagize ati "Nk’uko musanze mubimenyereye, CIMERWA izwiho kubaka amazu akomeye, ariko ubu turashaka no gukomeza siporo n’ibikorwa biduhuza n’abaturage, mwarabibonye muri Golf n’indi mikino ko dusigaye tubyitabira”

Eric Gisore wari uhagariiriye Cimerwa akaba yavuze ko bishimiye kwitabira iri rushanwa ryahuje abakinyi barenga 30, aho basanzwe banategura andi marushanwa arimo CIMEGOLF mu mukino wa Golf.

“Turishimye ukuntu mwatwakiriye kandi turifuza kuzabakira ubutaha. Turashima abakinnye iri rushanwa kuko byerekana uko duhagaze nk’abakinnyi ba Tennis mu Rwanda, Cimerwa irabizeza kuzakomeza gushyigikira Tennis mu Rwanda”

Kicuciro Ecology Tennis Club yubatswe ku bibuga bya IPRC-Kigali ikaba irimo n’ishuri ryigisha Tennis abana b’abahungu n’abakobwa.

Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa bakurikirana uko imikino iri kugenda
Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa bakurikirana uko imikino iri kugenda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka