APR FC yatsinze Mukura VS mu mukino wa gicuti
Ikipe ya APR FC itsinze Mukura Victory Sports ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino ikipe ya APR FC yari yiganjemo abakinnyi basanzwe batabona umwanya uhagije mu ikipe ibanza mu kibuga bitandukanye n’ikipe ya Mukura Victory Sports yo yari yuzuye.
Ikipe ya APR FC niyo kipe ifite abakinnyi benshi bitabiriye imikino y’amakipe yabo y’ibihugu kuko yatanze abakinnyi 9.
Mu gice cya mbere cy’umukino, ikipe ya APR FC niyo yagize umukino mwiza igerageza uburyo bwinshi kurusha ikipe ya Mukura Victory sports ndetse byaje no kuyihira kuko yaje no kukibonamo igitego cya mbere.
Nyuma y’amakosa y’abugarira ba Mukura Victory Sports n’umupira wasirisimbye imbere y’izamu cyane, Mamadou Lamine Bah yaje kubonera APR FC igitego cya mbere habura iminota ibiri gusa ngo igice cya mbere kirangire.
Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya APR FC yahise ikora impinduka ikuramo Chidiebere Nwobodo Johnson hajyamo Tuyisenge Arsene.
Nyuma y’iminota 5 gusa umukino utangiye, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Taddeo Lwanga ku mupira wari uvuye muri koroneli maze umunyezamu wa Mukura VS, Tuyisenge Jean Luc ananirwa gutabara izamu maze Taddeo Lwanga ashyira umupira mu rushundura.
APR FC yongeye gukora impinduka maze yinjiza Godwin Odibo hasohoka Kwitonda Alain wari waravunitse.
Kumunota wa 61, Mukura Victory Sports yatsinze igite cyayo cya mbere ku ikosa ryakozwe na Godwin Odibo wari ukinjira mu kibuga maze Iradukunda Elie Tatou umupira awushyira mu rushundura.
APR FC yongeye gukora izindi mpinduka maze ikuramo Ramathan yinjiza Mugiraneza Froduard.
Nyuma y’amakosa nanone yakozwe na ba myugariro ba Mukura Victory Sports bagakorera ikosa kuri Arsene Tuyisenge, APR FC yabonye penaliti yatewe neza na Victor Mbaoma ndetse aranayinjiza, bituma iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeza kuyobora umukino.
Ku munota wa 75, Mukura Victory Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umukongomani Hende Sannu Bonheur kuri penaliti nyuma y’i kosa ryari rikorewe Iradukunda Elie Tatou.
APR FC yongeye gukora impinduka maze yinjiza Kategaya Elie asimbura Lamptey mu gihe Mukura yo yahise ikuramo Sannu Bonheur binjiza Manuel Nsabimana.
Mukura VS yongeye gukora impinduka yinjiza Mwiseneza Kevin na Abdul Djaril basimbura Rushema Chris na Jordan Dimbumba.
Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu gusa ntacyo byahinduye ku musaruro wari wabonetse muri rusange.
APR FC iritegura kwakira ikipe ya Pyramid yo mu gihugu cya Misiri mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions league.
Mukura Victory sports yo iritegura kwakira ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa shampiona tariki ya 15 Nzeri kuri Kigali Pelé Stadium.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|