Amanyanga yakorwaga mu mikino y’amashuri yahagurukiwe

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Shema Maboko Didier, avuga ko amanyanga yakorwaga mu mikino ihuza ibigo by’amashuri arangiranye n’uyu mwaka, ko utaha nta muntu uzajya akinira ishuri kubera ko ifite ikarita yaryo gusa, ahubwo agomba kuba yanditse muri sisiteme muri Minisiteri y’Uburezi.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier
Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier

Yabitangaje ku gicamunsi cyo ku wa 22 Nyakanga 2022, mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri y’ikitegererezo mu mikino, abayobozi b’amakipe ndetse n’ab’uturere tugize Intara y’Iburasirazuba hamwe na Guverineri w’iyo Ntara, Emmanuel K. Gasana, bavuga ku iterambere rya Siporo muri iyi Ntara.

Imikino yaganiriweho bigaragara ko hari impano yayo mu Ntara y’Iburasirazuba, ni umupira w’amaguru abahungu n’abakobwa, Volley ball, Basketball, umukino w’amagare, Sit ball, Handball, kwiruka n’amaguru, Kung-fu na Boxing ndetse na Car free day abantu bagenda n’amaguru.

Mu Ntara y’Iburasirazuba habarirwa amakipe 32 azwi n’Ubuyobozi ariko akaba ashobora no kurenga.

Guverineri Gasana avuga ko iyo nama yateguwe hagamijwe kureba aho bahagaze muri Siporo, n’imbogamizi zihari ziyidindiza ndetse no gufata ingamba zo kuyiteza imbere.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo gushishikariza abaturage n’urubyiruko gukunda Siporo kugira ngo rugaragaze impano zarwo, ndetse no gushaka abafatanyabikorwa kuko Siporo ikenera amikoro n’ibikoresho, ariko nanone ngo ibi bikaba byagerwaho neza ari uko abantu bahuje imbaraga muri Siporo runaka.

Ati “Byanashoboka ko Siporo zimwe na zimwe twafata Uturere tubiri, bagashaka ingengo y’imari bagahuza imbaraga kugira ngo dushyigikire iyo kipe yenda y’umupira w’amaguru, urugero nka Ngoma na Kirehe bakagira ikipe imwe ikomeye ishyigikiwe n’Uturere twombi, byakuraho kuba nk’iya Ngoma yari ihari yarasubiye mu kiciro cya kabiri kandi ataribyo.”

Mu bindi byaganiriweho harimo guhugura abayobozi b’amakipe cyangwa Komite za Siporo, gushaka ubumenyi n’ubushobozi hagamijwe kubaka amakipe neza, ndetse no kubaka amakipe bahereye mu bana kugira ngo hatazaboneka icyuho mu makipe makuru.

Abayobozi b’uturere kandi biyemeje gusura amakipe yabo kugira ngo bamenye ibibazo afite, hatangwe ubujyanama ndetse n’inkunga ikenewe kugira ngo arusheho gukora neza.

Guverineri Gasana na we yitabiriye iyo nama
Guverineri Gasana na we yitabiriye iyo nama

Guverineri Gasana avuga ko kuba Siporo iri muri gahunda za Leta z’imyaka irindwi (NST1) igomba kwitabwaho, kuba iyo nama yabaye mbere y’uko ingengo y’imari nshya itangira gukoreshwa ngo ni ukugira ngo abayobozi batekereze ku makipe bafite bayashakire amikoro.

Muri iyo nama kandi hanashimiwe hanakirwa amakipe atatu y’umupira w’amaguru mu Ntara y’Iburasirazuba, azakina icyiciro cya mbere cya Shampiyona umwaka w’imikino 2022-2023 ariyo Bugesera FC, Rwamagana City na Sunrise FC.

Aya makipe by’umwihariko akaba yahawe umuhigo wo kutaba mu kiciro cya mbere gusa nk’ayaje kwitemberera, ahubwo agomba no gutsinda hakaboneka ibikombe.

Naho ku ikipe ya Rwamagana ngo igiye gutegurwa neza hakaboneka amikoro ahagije, ku buryo itongera kumanuka ariko by’umwihariko hakaba hatekerezwa uburyo yakwakirira imikino yayo i Rwamagana aho kuba i Ngoma.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, avuga ko nka Minisiteri bishimira inama nk’izo zigamije iterambere rya Siporo by’umwihariko impano z’abakiri bato.

Ku kibazo cy’amanyanga yagaragaye mu mikino y’amashuri aho amwe yatiraga abakinnyi bigatuma abanyeshuri ataribo bakina, ngo umwaka utaha iki kibazo ntikizongera kuko bagiye kukiganiraho na Minisiteri y’Uburezi ku buryo hazajya hakina uwanditse muri sisiteme yayo aho kuba ufite ikarita y’ishuri.

Yagize ati “Gushaka intsinzi yihuse niho hazira amakosa yo kwiba. Ibyo turabizi kandi tugiye gukorana na Minisiteri y’Uburezi ku buryo ibintu bijyanye no kubeshya imyaka bicika burundu, kuko iyo urebye usanga hari abana bagiye baba ibitambo bagatakaza impano zabo hagakina abandi bafite imyaka irenga 25.”

Bugesera Cycling yifuje gukorerwa imihanda, nk'uwa Ntarama kugira ngo bifashe abakinnyi mu myitozo
Bugesera Cycling yifuje gukorerwa imihanda, nk’uwa Ntarama kugira ngo bifashe abakinnyi mu myitozo

Akomeza agira ati “Intego dufite ni uko umwaka w’imikino utaha icyo kibazo kitakongera kubaho kuko tugiye kuzajya dukurikirana iyi mikino dushingiye kuri sisiteme y’abanyeshuri uko banditse mu mashuri, ku buryo ntawe uzakina atari muri iyo sisiteme, atari ibyo kuvuga ngo bamuhaye ikarita y’ishuri kuko ejo azajya gukinira iryo shuri ntibizongera kwemerwa kandi ni umuhigo twihaye ko bigomba gucika.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzaze mu karere ka kicukiro murebe uko frs za sport mu mashuri akoreshwa.
Ni amanyanga gusaaa

Rwamuheto yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Muzakosore byinshi !
Muzaze mu karere ka kicukiro murebe uburyo amafranga 100k yakwa amashuri akoreshwa .
Abashinzwe sport scolaire kicukiro muzabakurikirane !

Rwamuheto yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka