Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth yageze mu Bwongereza

Abakinnyi 16 bazahagararira u Rwanda n’ababaherekeje mu mikino y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), basesekaye mu gihugu cy’u Bwongereza, ku kibuga mpuzamahanga cya Birmingham, ari nawo mujyi uzaberamo amarushanwa kuri iyi nshuro.

Ku munsi w'ejo nibwo bahawe ibendera ry'Igihugu
Ku munsi w’ejo nibwo bahawe ibendera ry’Igihugu

Ni urugendo rutabaye ruto kuko rwafashe amasaha hagati ya 9-10, nyuma yo guhaguruka i Kigali ku isaha ya mbiri z’ijoro ryakeye, baciye mu gihugu cy’u Buhorandi mu mujyi wa Amsterdam mbere y’uko berekeza mu Bwongereza i Birmingham.

Ibyiciro 4 birimo abazarushanwa mu koga (swimming), gusiganwa ku maguru (Athletics), gusiganwa ku magare (cycling) ndetse na Volleyball yo ku mucanga (beach volleyball), nibyo byonyine u Rwanda ruzarushanwamo.

Bageze mu Bwongereza
Bageze mu Bwongereza

Ku munsi w’ejo ku ya 23 nyakanga, nibwo abakinnyi bose hamwe bashyikirijwe ibendera ry’Igihugu na Munyanziza Gervais, wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, akaba n’umuyobozi wa siporo w’agateganyo muri iyo Minisiteri.

Mu cyiciro cy’abasiganwa ku magare b’abagabo, abazahagararira u Rwanda ni; Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Uhiriwe Byiza Renus, Muhoza Eric na Manizabayo Eric. Aba bose bazasiganwa ku bilometero 160, naho Tuyishime Jacqueline, Ingabire Diane na Mukashema Josiane, aba bazasiganwa mu cyiciro cy’abagore ku ntera y’ibilometero 121.

Ntagengwa, Gatsinzi n'umutoza Mudahinyuka bakina Beach Volleyball
Ntagengwa, Gatsinzi n’umutoza Mudahinyuka bakina Beach Volleyball

Mu cyiciro cyo koga, Maniraguha Eloi na Iradukunda Isiaka ni bo bazahatana, aho Maniraguha azasiganwa muri metero 50 naho mugenzi we Iradukunda asiganwe muri metero 100.

Mu cyiciro cya Volleyball yo ku mucanga, u Rwanda ruzaserukirwa na Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier.

Biteganyijwe ko imikino izatangira guhera ku itariki ya 28 Nyakanga kuzageza ku itariki ya 8 Kanama 2022.

Maniraguha na Iradukunda bazasiganwa mu koga
Maniraguha na Iradukunda bazasiganwa mu koga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka