Amahugurwa kuri Marketing arafasha kugabanya ubukene mu mashyirahamwe y’imikino

Amashyirahamwe y’imikono itandukanye mu Rwanda akunze kugaragaramo ikibazo cy’ubushobozi buke, butuma atabasha guteza imbere umukino kugira ngo uzamure urwego, kuburyo abawukina babasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Abahuguwe bahawe impamyabushobozi mu bijyanye na Marketing
Abahuguwe bahawe impamyabushobozi mu bijyanye na Marketing

Ni muri urwo rwego Komite Olimpike y’u Rwanda, CNOR; yateguriye amahugurwa kuri Marketing abahagarariye amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, abakozi ba Minisiteri ifite siporo mu nshingano ndetse n’abanyamakuru bafite aho bahurira n’imikino bagera kuri 40.

Aya mahugurwa yatanzwe n’impuguke muri marketing Idy Uyoe ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, anagamije kuzamura urwego rwa Siporo ikaba yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse n’ubukerarugendo, nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa Komite Olempike Amb Munyabagisha Valens.

Mbaraga Alexis uhagarariye ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, ni umwe mu bakurikiya aya mahugurwa. Yatangaje ko yabagiriye akamaro kanini, kuko bungukiyemo ubumenyi buhagije bwo gutegura imishinga izabafasha kuzamura urwego rw’ubukungu rw’amashyirahamwe yabo.

Ati’ Twungukiyemo ubumenyi buzadufasha kuzamura ubukungu bw’amashyirahamwe yacu. Ubukungu nibuzamuka ni nako ubushobozi bwo gutegura abakinnyi bakagera ku rwego rwiza buziyongera bityo n’umukino ugere kure kandi ugire n’icyo usigira abawukina.

Mbaraga Alexis ukuriye ishyirahamwe ry'umukino wa Triathlon
Mbaraga Alexis ukuriye ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon

Amb Munyabagisha yasabye abahuguwe kubyaza umusaruro aya mahugurwa ndetse bakanayasangiza bagenzi babo batabashije kuyakurikira, kugira ngo iterambere ry’imikino rikomeze kuzamuka ntawusigaye inyuma.

Ati" Aya mahugurwa mumazemo iminsi itatu muzayabyaze umusaruro, kandi ndizera ko muzayageza kuri benshi, kugira ngo babashe kwifashisha ubumenyi buyakubiyemo hazamurwa urwego rw’imikino mu mashyirahamwe muhagarariye."

Ambasaderi Munyabagisha Valens yasabye abahuguwe kugira uruhare mu guhugura bagenzi babo
Ambasaderi Munyabagisha Valens yasabye abahuguwe kugira uruhare mu guhugura bagenzi babo

Nyuma y’aya mahugurwa idy Uyoe wayatanze arafatanya n’ubuyobozi bwa Komite Olimpike gutegura imfashanyigisho ya Marketing izahabwa buri shyirahamwe ry’umukino mu Rwanda, bakazayifashisha bategira Marketing z’amashyirahamwe yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka