Akarere ka Musanze kamurikiwe ibikombe icyenda abafite ubumuga batwaye

Amakipe y’abafite ubumuga mu Karere ka Musanze, yashimwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’akarere, nyuma yo kugahesha ishema batwara ibikombe icyenda mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Ibikombe icyenda byamurikiwe abayobozi
Ibikombe icyenda byamurikiwe abayobozi

Ni mu muhango wo kumurikira ubuyobozi ibyo bikombe begukanye, no kwishimira iyo ntsinzi, wabereye kuri Sitade Ubworoherane ku wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022, witabirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier.

Nyuma yo kumurikirwa ibikombe, Meya Ramuli yakozwe ku mutima n’imyitwarire yaranze abafite ubumuga, n’akanyamuneza kenshi acinyana nabo akadiho mu mbyino “Burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye ntaniganwe ijambo…”

Musanze niko karere kari ku isonga mu gihugu mu kugira amakipe menshi y’abafite ubumuga mu byiciro binyuranye, birimo Sit Ball na Sitting Volley ball, ukinwa n’abantu bafite ubumuga bw’ingingo, Goalball ukinwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, Boccia ukinwa n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, Amputee Football w’abacitse ukuguru kumwe, Athletisme ikinwa n’abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye, Power Lifting w’abaterura ibiremereye, umukino wa Volleyball na Football ukinwa n’abatumva n’indi.

Meya Ramuli ashimira Uwitije Claudine wateye imbere mu mukino wo gutera ingasire n'intosho
Meya Ramuli ashimira Uwitije Claudine wateye imbere mu mukino wo gutera ingasire n’intosho

Muri ibyo byiciro byose, mu mwaka w’imikino 2021-2022, ibikombe icyenda byatashye mu Karere ka Musanze, nk’uko byatangajwe na Uwitonze Heslon, umukozi w’ako karere ushinzwe abafite ubumuga.

Yagize ati “Ibikombe icyenda byose tubyegukanye muri uyu mwaka wa 2021-2022, Boccia yatwaye igikombe, sit ball abakobwa baragitwara, Athletisme itwara ibikombe 3, Amputee batwaye ibikombe 2 n’ibindi. Muri rusange ibikombe icyenda twarabyegukanye birimo n’icyo bahaye Akarere ka Musanze kubera guteza imbere siporo y’abafite ubumuga, mu gihugu hose kakaba kari ku isonga”.

Uwitonze avuga ko mu guteza imbere imikino y’abafite ubumuga mu karere ka Musaze, ingengo y’imari igenewe iyo mikino yavuye ku bihumbi 500 FRW, ubu bakaba bageze kuri Miliyoni 50 ku mwaka bagenerwa n’akarere.

Nkusi Patrick, umwe mu batoza b’amakipe y’abafite ubumuga mu karere ka Musanze, yavuze ibanga bakoresheje begukana ibyo bikombe.

Ati “Icya mbere ni ugukunda ibyo ukora ukuzuzanya n’abakinnyi kandi ugashyigikirwa n’ubuyobozi, mwabonye uburyo ubuyobozi budushyigikiye kugeza ubwo na Meya areka imirimo, akaza tukirirwana ku kibuga adushimira. Ibyo twe nk’abatoza biduha imbaraga bigaha imbaraga n’abakinnyi, nta rindi banga ni ubufatanye mu nzego zinyuranye”.

Bamwe mu bakinnyi bitwaye neza mu itwarwa ry’ibyo bikombe, bashimye igikorwa ubuyobozi bw’akarere bwakoze cyo kubazirikana no kubashimira ku mugaragaro.

Niyibizi Emmanuel watwaye imidari ibiri mu marushanwa mpuzamahanga mu mikino yo kwiruka, ati “Urwego ngezeho narenze akarere ngera ku rw’igihugu mu kwiruka, hari amarushanwa ategura ay’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza azabera muri Birmingham, ayo marushanwa aherutse kubera i Dubai natwayemo imidari ibiriri. Bitewe n’intego mfite ubu nibwo ngitangira, ndi kwitegura kujya mu Bufaransa muri Paralympiques, ndabyizeye ko nzazana imidari”.

Meya Ramuli yishimira igikombe cy'abana bafite ubumuga bwo mu mutwe batwaye mu mukino wa Boccia
Meya Ramuli yishimira igikombe cy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe batwaye mu mukino wa Boccia

Uwitije Claudene wateye imbere mu mukino wo gutera ingasire no gutera intosho, avuga ko amaze kugera ku rwego rushimishije aho yatangiye ahagararira akarere, ubu akaba ahagararira Igihugu, akaba akubutse mu marushanwa yabereye i Tokyo.

Ni ibikombe byashimishije Meya Ramuli Janvier, aho yijeje abo bakinnyi kujya abaherekeza mu marushanwa yose bazajya bitabira, anavuga ko ingengo y’imari iyishorwamo itaba ipfuye ubusa.

Ati “Dukora uko dushoboye kugira ngo mu ngengo y’imari dutora, tugire amafaranga tugenera abafite ubumuga mu bikorwa bitandukanye no muri siporo zabo, ayo mafaranga ava mu misoro y’abaturage, tuba dukeneye ko abyazwa umusaruro. Biriya bikombe iyo babizanye tuba tubonye ko haBAyeho guha agaciro rwa ruhare rw’akarere, ya maboko, ubwitange n’ibyuya by’abaturage, twiteguye gukomeza kubashyigikira, ibyishimo bikomeze”.

Bacinye akadiho bishimira ibyo bagezeho
Bacinye akadiho bishimira ibyo bagezeho

Mu byifuzo bagejeje ku buyobozi, harimo gahunda yo kuzamura impano z’abafite ubumuga bahereye mu byaro no kubabonera ibibuga.

Meya Ramuli yabijeje ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bongera ingengo y’imari ijya mu mikino y’abafite ubumuga, siporo zabo zikarushaho kubegerezwa bikava mu rwego rw’akarere zikagera mu mirenge no mutugari, abemerera ko uko ingengo y’imari izajya iboneka, n’ibibuga byabo biri mu bizubakwa neza.

Morale yari yose
Morale yari yose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye mfite ikibazo nkicyo ariko sinabashije kumenya aho nahurira nabandi igitekerezo mfite nikibazo ese mwaba mubafasha mumpano zabo kuziteza imbere igitekerezo nuko nkigihugu cyacu kiri gutera imbere bashaka ahantu hose kuko hari bensgi bafite ikibazo nkicyo ariko bakabura uko hahura nabandi ikindi nuko bareba uko babateza imbere mu mpano zabo ndetse bakabatera ninkunga ibyo byatuma bumva babayeho neza Kandi bakagira ejo hazaza heza

Akingeneye pacifique yanditse ku itariki ya: 22-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka