Abatwara ibimoto binini bo mu Rwanda bateguye urugendo mu rwego rwa ‘Ubuntu Breakfast Run’

Itsinda ry’abatwara ibimoto binini mu Rwanda rizwi nka ‘Kigali Free Bikers(KFB)’ n’abandi batwara izo moto babyifuza, bazifatanya n’andi matsinda (clubs) yo hirya no hino muri Afurika mu rugendo ngaruka mwaka rukorwa mu rwego rwo guteza imbere ubumuntu ‘Ubuntu Breakfast Run’ urugendo rw’uyu mwaka rukaba ruzakorwa ku itariki 30 Mutarama 2022.

Ijambo ‘Ubuntu’ mu Kizulu ngo risobanura Ubumuntu ‘humanity’ , Ikizulu rukaba ari rumwe mu ndimi zikorwashwa muri Afurika y’Epfo, aho ibikorwa byo gutegura urugendo urugendo nk’urwo rw’abatwara ibimoto binini byatangiriye mbere yo gukwira k’Umugabane. Urwo rugendo ruhuza abatwara ibyo bimoto binini n’abandi batwara za moto zisanzwe.

Ni ku nshuro ya kane icyo gikorwa giteguwe, kandi gitegurwa ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa mbere buri mwaka, kigakorwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’abatwara za moto bose, hatitawe ku bwoko, igitsina, umuco cyangwa se imyemerere.

Ni ubwa mbere abagize ‘Club’ ya ‘KFB’ bazaba bitabiriye icyo gikorwa mu rwego rw’Umugabane w’Afurika, aho abatwara za moto bo mu bihugu by’Afurika 52 bazaba bari mu rugendo rwa za moto, bibera icyarimwe muri ibyo bihugu byose.

Bizimana Salva, Umunyamabanga Mukuru wa ‘Kigali Free Bikers’ yagize ati “ Buri Club yo muri ibyo bihugu, itegura urugendo rw’abanyamuryango bayo n’abandi bantu babyifuza, bagahurira hamwe”.

Ku Cyumweru, abateguye urwo rugendo, n’abandi babyifuza, bazahurira ku biro bya ‘KFB’ biherereya hafi y’icyicaro cyane cy’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), saa tatu za mu gitondo, nyuma bakore urugendo rw’isaha imwe, berekeza mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Bizimana yagize ati “ Nitugera mu Bugesera, tuzafata ifunguro rya mu gitondo ahitwa kuri ‘Rujo Gardens’ nyuma twidagadure. Tuzafatanya kwishyura fagitire, ariko dufite n’abaterankunga harimo sosiyete ikora ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga yitwa ‘ICN computers’, na Merez Petroleum”.

Icyo ngo ni cyo gikorwa cyonyine gihuza za ‘clubs’ z’abatwara z’abatwara za moto z’ubwoko butandukanye ndetse n’abazitwara ku giti cyabo, bagakuriza ku ngingo eshatu z’ingenzi ari ziranga ubuvandimwe ari zo ‘Urukundo’, kubaha no kubahana .

Ihuriro ry’abatwara za moto muri Afurika, rikangurira abatwara za moto, gutwara neza, kugira igikorwa kizagende neza.

Abanyamuryango ba ‘KFB ‘ ni abantu bari mu ngeri zitandukanye harimo abagabo n’abagore, abakora muri banki, abanyamategeko, abarimu, abubatsi, abashoferi, abandi. Muri iki gikorwa, umuntu wese utwara moto ubyifuza yamerewe kukizamo, ubwoko bwa moto yaba atwara bwose niyo zaba moto ntoya zizwi nka ‘scooters’.

Uretse urwo rugendo ‘KFB’ yateguye, ubusnzwe ikora n’ibindi bikorwa by’urukundo ndetse n’ibikorwa byo gufashanya hagati y’abanyamuryango. Iyo club yo muri Kigali zi yo club y’abatwara za moto iri mu Rwanda gusa, kuko hari n’indi ibarizwa mu Karera ka Rubavu ndetse n’indi ikorera mu Karere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriweneza nibyizakunana namwe kuko burimwakamwanjyamusura intara nabandi bifuza kuba abatara izimoto tukaboneraho murakoze

[email protected] yanditse ku itariki ya: 1-04-2024  →  Musubize

Ibinibyiza nurwanda kbs natwe twakwifuza kuzamubavandimwe murakoze

Mutwarangabo Abdou yanditse ku itariki ya: 29-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka