Abatoza b’Abanyarwanda ba Triathlon bari guhugurirwa muri Koreya y’Epfo

Umukino wa Triathlon mu Rwanda ugiye kurushaho kugira imbaraga kuko ugiye kugira abatoza babihuguriwe ku rwego mpuzamahanga.

Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'umukino wa Triathlon ku isi n'ishyirahamwe rya Triathlon muri Koreya y'Epfo.
Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon ku isi n’ishyirahamwe rya Triathlon muri Koreya y’Epfo.

Ibi biratangazwa mu gihe abatoza batatu b’Abanyarwanda b’uwo mukino bari gutorezwa mu gihugu cya Koreya y’Epfo guhera ku itariki ya 08 Ugushyingo 2017.

Ayo mahugurwa ari ku rwego rw’isi kuko abayitabiriye bose baturuka hirya no hino ku isi bari guhugurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon ku isi ITU.

U Rwanda rwagiye ruhagarariwe na Umukuza Jean Baptiste umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’uRwanda ya Triathlon na Anitha Giramata uzwi nka Bijou usanzwe ubarizwa mu ikipe ya Rubavu yitwa Triathlon Team.

Andre Okenge, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Triathlon nawe arerekeza muri Koreya y’epfo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017. Biteganyijwe ko bazamarayo icyumweru kimwe.

Okenge yatangarije Kigali Today ko ayo mahugurwa bayitezeho byinshi bizatuma bava ku rwego bari bariho.

Agira ati “Ku ruhande rwanjye ngiye gukorera impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri kuko bagenzi banjye bari ku rwego rw’inyuma yanjye. Icyo gihe rero nzaba nshobora guhugura abandi batoza. Aya mahugurwa aramfasha kimwe na bagenzi banjye.”

Abatoza Umukuza Jean Baptiste na Giramata Anitha bakurikira amahugurwa n'abandi batoza bo ku isi
Abatoza Umukuza Jean Baptiste na Giramata Anitha bakurikira amahugurwa n’abandi batoza bo ku isi

Alexis Mbaraga, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda we avuga ko uretse kubafasha guhugura abandi batoza bizanabafasha gukomeza kuvumbura impano z’uwo mukino mu bice bitandukanye by’igihugu.

Agira ati “Baraje bahugure abandi tugire abatoza benshi mu gihugu, bazanadufasha kurema impano nshya haba ahasanzwe hagaragara uyu mukino nka Rubavu,Karongi,Kigali na Rwamagana ndetse n’ahandi mu gihugu.”

Akomeza avuga ko n’abandi batoza b’abanyarwanda mu minsi iri imbere kimwe n’ababyifuza bateganirizwa amahugurwa azatuma bafasha guteza imbere uwo mukino.

Andre Okenge, umutoza w'ikipe y'igihugu ya Triathlon
Andre Okenge, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Triathlon

Abatoza babiri Giramata Bijou na Umukuza Jean Baptiste bazarangiza aya mahugurwa bahite bahabwa impamyabumenyi yo ku rwego rwa mbere muri Triathlon 1 (Level 1), mu gihe Andre kenge we azahabwa impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri (Level 2).

Ayo mahugurwa aje akurikirana n’amahugurwa yo ku rwego rwa Africa aherutse kubera mu Rwanda mu karere ka Rubavu yitabiriwe n’abarenga 30 harimo abasifuzi, abatoza n’abanyamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka