Abanyeshuri barasaba ko bakubakirwa ibibuga by’imikino ku bigo by’amashuri

Abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu baravuga ko babangamirwa no kutagira aho bidagadurira hahagije.

Ubusanzwe abana iyo bari ku ishuri uretse amasomo bakurikirana ariko bagira n’umwanya wo kuruhuka, akenshi bakawukoresha bakina imikino itandukanye, ituma barushaho gusabana ndetse no kuruhura ubwonko baba bamaze amasaha bakoresha bakurikiye amasomo.

Hamwe mu hahoze ibibuga by'imikino hubatswe ibindi byumba by'amashuri
Hamwe mu hahoze ibibuga by’imikino hubatswe ibindi byumba by’amashuri

Ikigo cy’amashuri abanza cya Muganza giherereye mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, ni kimwe mu bigo by’amashuri bitagira ikibuga cy’imikino n’imyidagaduro Kigali Today yasuye, maze abanyeshuri bayitangariza ko kuba batagira aho bidagadurira ari imbogamizi kuri bo ndetse n’abahaturiye.

Abanyeshuri bavuga ko kubera ubuto bwaho, n’iyo bagerageje kuhakinira bibaviramo impanuka zo kwangiza ibikoresho by’ikigo, birimo ibirahure by’amadirishya, cyangwa kugongana bagenzi babo bakagwa bagakomereka.

Uwitwa Baraka Gedeon avuga ko iyo bageze mu mwanya wo gukina babura aho bakinira bamwe bagahitamo gusigara mu ishuri, abahisemo gukina na bo ntibabone uko bisanzura nk’uko bikwiye.

Ati “Iyo bavugije ifirimbi tubura aho dukinira kubera nta kibuga dufite. Ikibuga kibonetse twajya tubona uko twidagadura nk’abanyeshuri”.

Mugenzi we witwa Thierry Abayisenga avuga ko amaze imyaka itanu yiga kuri iki kigo ariko ngo igihe cyose bababwira ko bazakibakorera.

Ati “Baratubwira ngo bazakidukorera tugategereza tugaheba, gusa mudufashije mwadukorera ubuvugizi tukabona ikibuga, kuko ntabwo tubona uko twidagadura, hari abakina bakagwirirana bakamena ibirahure”.

Uretse mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cy’ibibuga by’imikino n’imyidagaduro kiri no muri amwe mu mashuri yo turere turi hanze y’Umujyi wa Kigali, kuko nko mu Karere ka Musanze Kigali Today yaganiriye n’abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri bya Gashangiro I, n’urwunge rw’amashuri rwa Karinzi, biherereye mu Murenge wa Cyuve, maze bayitangariza ko kutagira ibibuga byo kwidagaduriraho ari imbogamizi.

Ahakabaye ikibuga ku kigo cy'amashuri abanza cya Gashangiro harimo amakoro
Ahakabaye ikibuga ku kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro harimo amakoro

Uwitwa Yvette Uwihirwe wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Karinzi, avuga ko kutagira ikibuga cyo gukiniraho ari imbogamizi ku banyeshuri.

Ati “Ntabwo dukora siporo nk’abandi kubera amabuye aba mu kibuga, turasaba ko badukorera ibibuga byiza bivemo amabuye kugira ngo tujye tubona uko dukora Sports, tukananura umubiri”.

Mugenzi we witwa Frank Ngabo ati “Icyo dusaba ni uko batwubakira nk’ikibuga, kuko cyatuma dukora sports tukaruhura mu mutwe, bikadufasha kwongera umubano n’abandi bantu”.

Umubyeyi witwa Winfilida Mukangurije urerera ku rwunge rw’amashuri rwa Karinzi avuga ko kuba abana batagira aho bakinira ku mashuri, ari ikibazo kuko bituma bahura n’impanuka zitandukanye.

Ati “Tubibwira abarimu bakatubwira ngo bazabibwira Leta, ubwo tugategereza, twifuza ko Leta yadufasha abana bakabona ikibuga, bagakina udukino twabana bato”.

Hari gahunda yo kugurira abaturage baturiye ikigo ubundi hakazifashishwa mu kubaka ibibuga
Hari gahunda yo kugurira abaturage baturiye ikigo ubundi hakazifashishwa mu kubaka ibibuga

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Muganza, Alphonse Twagirumukiza, avuga ko yemera ko bafite ikibazo cy’uko abana badafite aho bidagadurira kuko nta bibuga by’imikino bafite ariko kandi ngo biri muri gahunda.

Ati “Abanyeshuri ni benshi aho bidagadurira ni hato biragaragara, nyuma yo kubaka amashuri, hari gahunda inyuma y’amashuri hari ahantu hanini benda kugurira abaturage, hanyuma hazagurirwa ikibuga abana bakidagadura, birimo kuza ni buke buke uko ubushobozi bugenda buboneka ikibuga na cyo kizaboneka”.

Ubuyobozi bwa Federasiyo y’imikino mu mashuri, buvuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibibuga by’imikino kiri mu mashuri atandukanye, gahunda ya Leta, yemejwe na Guverinoma muri Kamena 2020, itanga umurongo washyizwe mu bice bitatu.

Aho ibigo bifite umwanya ushobora guhita ushyirwamo ikibuga, iyo gahunda iteganya ko amafaranga ahabwa ibigo by’amashuri ndetse no mu bufatanye bw’ababyeyi, bashobora gufata uwo mwanya ugakorwamo ikibuga, ari na bo bagena ubwoko bw’ikibuga bashyiramo.

Ku bigo bidafite umwanya washyirwamo ikibuga, abayobozi b’ikigo basabwa kugira ubufatanye n’ibigo begeranye bifite ikibuga, cyangwa ahandi hari ibikorwa remezo bya Leta, bakaba basaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zibifite mu nshingano, ko zajya zibagenera umwanya wo gukoreraho siporo.

Icyiciro cya nyuma ni ikijyanye n’ibigo bifite ibibuga byo gukoreraho siporo, bidafite ibibazo na bimwe ahubwo usanga byujuje ibisabwa byose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Federasiyo y’imikino mu mashuri Jean Claude Byiringiro, avuga ko kuba abana badashobora kubona aho bidagadurira ari kimwe mu bishobora kugira ingaruka mu mitsindire yabo nk’uko byagakwiye, ari na ho ahera asaba abayobozi n’abandi bafite inshingano ku bigo by’amashuri, kudategereza gukorerwa ibibuga, kuko hari uburyo bashobora kwishakamo ibisubizo abana bakabona aho bidagadurira.

Ati “Tubanze dushake igituma bikunda, ntidushake igituma bidakunda, niba hari umwanya urimo amakoro, ariko ku nyubako z’amashuri hari amabaraza, ushobora gufata umwanya w’iryo baraza ugafasha umwana kandi bikamufasha, abayobozi b’ibigo by’amashuri nibabigire ibyabo, bumve umumaro wabyo ku burezi bw’umwana bwuzuye.”

Akomeza agira ati “Nibamara kubyumva bazashaka ibisubizo, urugero natanga, amasomo y’ibinyabutabire asaba Laboratwari, ntiyigishwa se? Na byo rero bigende muri uwo mujyo, ntidushake impamvu bitabaho, ahubwo dushake impamvu ituma biba, bishakemo ibisubizo kuko buriya umwana ashobora kwidagadura kandi ku giciro kiri hasi cyane, kubera ko nidushaka ibihambaye ntabwo turi bubibone aka kanya”.

Ikibazo cyo kutagira ibibuga byo kwidagaduriraho ku mashuri ngo kigira ingaruka ku bana bahigira, kuko iyo bahuye n’ibindi bigo mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri bakina bataritoje, kuko usanga no mu duce bamwe batuyemo nta bibuga bihaba.

Ikigo cy’amashuri abanza cya Muganza gifite ibyumba by’amashuri 36 ariko hakaba harimo kubakwa ibindi byumba by’amashuri birimo kubakwa mu buryo bugezweho bw’inzu igerekeranye, kuri ubu hakaba higa abanyeshuri 1235.

Hari abanyeshuri bafite aho bakinira ariko ngo ni hato ku buryo batisanzura nk'uko bikwiye
Hari abanyeshuri bafite aho bakinira ariko ngo ni hato ku buryo batisanzura nk’uko bikwiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka