Abanye-Congo bihariye ibihembo mu irushanwa rya Tennis ryo Kwibuka

Abakinnyi bakomoka muri Congo nibo bihariye mu irushanwa ryo kwibuka Abasiporutifu babarizwaga mu mukino wa Tennis bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa mbere ku bibuga bya Tennis biherereye kri Stade Amahoro, bihuza amakipe y’abagabo n’abagore mu babigize umwuga n’abatarabigize umwuga.

Arnold Ikondo ahabwa igikombe
Arnold Ikondo ahabwa igikombe

Imikino ya nyuma yabaye kuri uyu wa Gatandatu, mu bagabo babigize umwuga, Arnold Ikondo ukomoka muri Republika iharanira demokarasi ya Congo yatsinze umunyarwanda Niyigena Etienne amaseti 2-1, (6-3, 3-6, 6-3).

Arnold Ikondo ku mukino wa nyuma
Arnold Ikondo ku mukino wa nyuma

Mu bagore Onya Nancy nawe ukomoka muri DR Congo, akaba anakunze kwegukana amarushanwa ya Tennis abera mu Rwanda, yaje kwegukana umwanya wa mbere atsinze Umunyarwandakazi Ingabire Meganne amaseti abiri ku busa ( 6-1, 6-3 ).

Ingabire Meganne wabaye uwa kabiri mu bakobwa
Ingabire Meganne wabaye uwa kabiri mu bakobwa

Mu bakinnyi batabigize umwuga, Kabiri Viateur yabaye uwa mbere atsinze Thais Brouck amaseti abiri kuri imwe, naho mu bakina ari babiri batabigize umwuga Bayama Fidele na Karanguza Jancy baba ari bo begukana igikombe.

Arnold Ikondo yatangaje ko yishimiye kwegukana iki gihembo
Arnold Ikondo yatangaje ko yishimiye kwegukana iki gihembo
Fidele Kajugiro Sebarinda atanga igihembo
Fidele Kajugiro Sebarinda atanga igihembo

Umunyarwanda Niyigena Etienne watsindiwe ku mukino wa nyuma, ku ruhande rwe yumva ntako atagize kuko uwo bari bahanganye yabonye amurusha uburambe gusa, akumva ko mu minisi iri imbere nawe azaba ageze ku rwego rwiza

Yagize ati "Umukino wagenze neza kuri njye, gusa uwo twari duhanganye yantsinze kubera kubura ubunanaribonye, ngize icyo mwigiraho ariko ndi kwinjira mu kuba najye uwabigize umwuga, ndateganya no gukina irushanwa rya Goma Open"

Kassim Ntageruka, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda mu kiganiro twagiranye nyuma y’iyi mikino, yadutangarije ko yumvaga abanyarwanda bashobora kuzegukana iri rushanwa.

Kassim Ntageruka, Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda
Kassim Ntageruka, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda

"Ndashimira abadufashije bose by’umwihariko abaturanyi bacu bo muri Congo bitabiriye, abakinnyi bacu bo mu Rwanda ntibitwaye neza ariko baragerageje, twumvaga iri rushanwa tuzaritwara ariko ntibyakunze kubera kubura ikibazo cy’ingufu, mu gihe bigaragara ko bazi tekiniki z’uyu mukino"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka