Abanyarwandakazi batanu basifura Judo batangiye guhabwa amahugurwa kuri uwo mukino

Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Umuryango ‘CONFEJES’ w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa ndetse na Federasiyo ya Judo mu Rwanda batangije amahugurwa y’abasifuzikazi muri uyu mukino

Kuva kuri uyu wa Kane tariki 22/04 kugera tariki 26/04/2021, kuri Stade Amahoro hari kubera amahugurwa azamara iminsi itanu, akaba ari amahugurwa y’abasifuzi b’abagore muri uyu mukino wa Judo.

Aya mahugurwa ari guhabwa abasifuzi b’igitsina gore batanu muri uyu mukino wa Judo, aho bari kuyahabwa n’impuguke ebyiri ari zo Ntacyonayigize Vianney ufite umukandara w’umukara (dan ya mbere) ndetse na Rugambwa Alain ufite umukandara w’umukara na dan ya kabiri.

Ni amahugurwa azamara iminsi itandatu
Ni amahugurwa azamara iminsi itandatu

Habyarimana Florent ushinzwe iterambere no gukurikirana impano z’abakiri bato muri MINISPORTS watangije aya mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko n’ubwo mu ntangiriro abakobwa bagaragara muri uyu mukino, ariko iki ari igihe cyo kugaragaza ko bashoboye nk’uko babyerekanye no mu zindi nzego.

Yagize ati “Abadamu murashoboye, aho mubikora byagaragaye no mu zindi nzego z’igihugu mwerekanye ko mushoboye, aya mahugurwa ni ukugira ngo namwe muzafashe abandi, kuko iki ni icyiciro cya mbere kandi hazaza n’icya kabiri ”

“Amahugurwa arabonetse, igisigaye ni ahanyu kugira ngo ibyo muhuguwe bizagirire akamaro abandi, icyiciro cya kabiri muzagirana ibiganiro n’abahagaririye uyu muryango hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira ngo hazagire n’abahabwa amahgugurwa yisumbuyeho”

Habyarimana Florent ushinzwe iterambere no gukurikirana impano z'abakiri bato muri MINISPORTS
Habyarimana Florent ushinzwe iterambere no gukurikirana impano z’abakiri bato muri MINISPORTS

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Judo, Rugambwa Alain uri no mu bari gutanga amahugurwa, yavuze ko n’ubwo ubwitabire bw’abagore muri uyu mukino bukiri hasi, ariko bishimishije kubona hari abawitabira kandi ukiri mushya.

Ati “Turebye ubwitabire bw’abagore buracyari hasi cyane, ariko twabashimira cyane kuko ni umukino mushya batazi ugerarenyije n’indi mikino njyarugamba, ariko ugereranyije n’uko bawiga n’uburyo bawitabira, ejo hazaza ni heza.”

Barakangurira abagore gutinyuka uyu mukino
Barakangurira abagore gutinyuka uyu mukino

Mu gihe hari bamwe bazi ko imikino nk’iyi ari iy’abagabo ndetse ishobora no gutuma abakobwa batakaza ubusugi, Uwera Clarisse uri mu bari guhugurwa, yahaye ubutumwa abagitekereza gutyo.

Yagize ati “Ni umukino wo kwirwanaho mu gihe bibaye ngombwa, ndumva nta kibazo kuvuga ko nsanzwe ndi umukobwa kuko uwo ari we wese afite uburenganzira bwo kuwukina.”

“Gukina uyu mukino ntibyatuma utakaza ubusugi kuko hari benshi batubanjirije kandi hari n’ababutakaza batakinnye uyu mukino. Ntabwo ari ko bimeze, uyu mukino utwigisha kugira ikinyabupfura no kumenya gukoresha neza imbaraga zacu, ntaho bihuriye no guta umuco.”

Uwitwa Gikundiro Françoise, avuga ko uyu mukino amaze iminsi ari umukino nk’iyindi kandi abona utamuteye ikibazo kuba awukina, umukino afata nk’umukino ushobora no kuba yatuma yirwanaho.

“Ni umukino mfata nk’indi mikino, ni yo siporo nahisemo, nkanjye mfite ibiro 102 riko mbasha kuzamura umugeri neza, ubu nta mujura wapfa kunyambura ibyanjye uko yiboneye, ni nayo mpamvu nkangurira n’abandi badamu kwitinyuka bakawukina”

Basabwe kuzasangiza abandi ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa
Basabwe kuzasangiza abandi ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa

Aya mahugurwa azamara iminsi itanu, ari mu byiciro bibiri birimo guhugurwa ku rwego rw’Igihugu no kugirana ibiganiro n’abashinzwe siporo muri CONFEJES hagati ya tariki ya 28 n’iya Mata 2021.

Abasifuzikazi batanu bitabiriye aya mahugurwa ni Uwayo Clarisse, Mukashema Eline, Mugorewase Elysée Fabrice, Gikundiro Françoise na Ingabire Gemma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka