Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa mbere wa Memorial Gakwaya-Amafoto

Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa mbere w’isiganwa ry’amamodoka Memorial Gakwaya ryabereye i Huye na Gisagara kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye habereye isiganwa ry’amamodoka rigamije kwibuka Gakwaya Claude wahoze asiganwa ku mamodoka, akaza kwitaba Imana azize impanuka mu mwaka wa 1986.

Imodoka zaturutse mu gihugu cya Uganda ni zo zaje mu myanya ya mbere, ndetse n’iz’abanyarwanda zari zitezwe zirimo iya Mugabo Claude na Gakwaya Jean Claude ntizabasha guhirwa.

Iri siganwa ryatangiye ritinze kubera imvura yari yaramukiye mu karere ka Huye, ndetse igatuma n’imihanda yuzura ibyondo, abasiganwa bahagurutse mu i Rango mu ma saa munani, berekeza mu nzira z’akarere ka Gisagara, banyura mu Rwasave maze basoreza kuri Katederali ya Huye, iyi nzira bakaba bayikoze inshuro eshatu.

Nyuma y’umunsi wa mbere, imodoka ya MITSUBISHI EVO 9 yari itwawe na Kabega Mussa wunganirwaga na Sirwomu Rogers ni yo iza ku mwanya wa mbere aho yakoreshe isaha 1, iminota 20 n’amasegonda 52, aba bombi bakaba bakomoka Uganda.

Uko abakinnyi bakurikiranye ku munsi wa mbere

Kuri iki Cyumweru, abasiganwa baraza guhagurukira i Save ya Gisagara berekeza ahitwa Shyanda, hakaza no kubaho imyiyereko ya Moto ubwo irushanwa riza kuba riri gusozwa

Amafoto y’umunsi wa mbere

Iyi modoka yo yari yanditseho Arsenal
Iyi modoka yo yari yanditseho Arsenal
Isiganwa ryatinze gutangira kubera imvura yasaga nk'iyangije umuhanda
Isiganwa ryatinze gutangira kubera imvura yasaga nk’iyangije umuhanda
Uku ni ko batwara imodoka bambaye
Uku ni ko batwara imodoka bambaye
Buri modoka usanga ifite umuterankunga, gusa iyi yamamazaga akabari
Buri modoka usanga ifite umuterankunga, gusa iyi yamamazaga akabari
Benshi bamenyereye ko izi modoka zitumura ivumbi, uyu munsi hari hatahiwe ibyondo n'ibiziba
Benshi bamenyereye ko izi modoka zitumura ivumbi, uyu munsi hari hatahiwe ibyondo n’ibiziba
Ibyondo byari byose mu mihanda yakoreshejwe
Ibyondo byari byose mu mihanda yakoreshejwe
Bo bemeye banurira ibiti, ariko imodoka barazireba
Bo bemeye banurira ibiti, ariko imodoka barazireba
Mu Rwasave ahamenyerewe kuba afabana benshi b'uyu mukino
Mu Rwasave ahamenyerewe kuba afabana benshi b’uyu mukino
Isiganwa ryahagurukiye mu i Rango
Isiganwa ryahagurukiye mu i Rango
Yotto Fabrice, umwe mu banyarwanda bari muri iri siganwa
Yotto Fabrice, umwe mu banyarwanda bari muri iri siganwa
Iyi modoka ngo 100% ishyigikiye Depite Bebe Cool
Iyi modoka ngo 100% ishyigikiye Depite Bebe Cool
Uyu mwari ubwo yatangaga uburenganzira ngo imodoka zihaguruke mu i Rango
Uyu mwari ubwo yatangaga uburenganzira ngo imodoka zihaguruke mu i Rango
Buri wese n'igikoresho cye aba afata amashusho
Buri wese n’igikoresho cye aba afata amashusho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

#Fakenews Bebecool si deputE rwose...!!!! Bobi wine niwe deputE

fakenews yanditse ku itariki ya: 29-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka