Abanyarwanda bane bazitabira amarushanwa ya Ironman muri New Zealand

Abanyarwanda bane bitwaye neza mu marushanwa ya Ironman 70.3 yabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, tariki 5 Kanama 2023, begukanye amahirwe yo kwitabira iryo rushanwa rizabera mu gihugu cya New Zealand.

Abanyarwanda bane bazitabira amarushanwa ya Ironman muri New Zealand
Abanyarwanda bane bazitabira amarushanwa ya Ironman muri New Zealand

Ababonye amatike barimo Hertier Ishimwe wari ufite nimero RWA #37, agakina mu gikundi cy’abagabo bafite imyaka 18-24, hari Hanani Uwineza wari ufite nimero RWA #9, akina mu cyiciro cy’abagore bafite imyaka 25-29, Samuel Tuyisenge ufite nimero RWA #40, wo mu cyiciro cy’abagabo bafite imyaka 25-29 na Faziri Rukara ufite nimero RWA #88 wo mu cyiciro cy’abagabo bafite imyaka 30-34.

Abanyarwanda bitwaye neza bazitabira Vinfast Ironman 70.3 iteganyijwe kubera muri New Zealand, hagati ya tariki 14-15 Ukuboza 2024.

Biteganyijwe ko irushanwa ngarukamwaka rya Ironman 70.3 ribera mu Rwanda, rizaba tariki 4 Kanama 2024 mu Karere ka Rubavu.

Irushanwa rya Ironman 70.3 ryabereye mu Karere ka Rubavu ryitabiriwe n’abakinnyi b’abanyarwanda 58, n’abanyamahanga 232 bavuye mu bihugu 29.

Bakoze irushanwa ryo koga uburebure bwa metero 1900, kunyonga igare ku bilometero 90 hamwe no kwiruka ibilometero 21.1km.

Irushanwa ryatwawe na Ishimwe Heritier watsinze akoresheje amasaha 4, iminota 48 n’amasegonda 56 (4:48:56).

Umugore wabaye uwa mbere ni Umuholandi Kramer, wakoresheje 4:55:21 naho Jean de Dieu Bigirimana ukorera mu ikipe yitwa Bigirimana, ni we watsinze akoresheje igihe kingana n 4:15:32.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka