Abantu barahamagarirwa kureba irushanwa Ironman70.3 ribera i Rubavu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahamagariye Abanyarwanda bose kujya kureba ibyiza bitatse aka Karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ubucuruzi, aho kuva tariki ya 3 kugera tariki ya 5 Kanama 2023, habera amarushanwa y’umukino wa Ironman 70.3.

Ni umukino ubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, ariko ukaba uri kuri uru rwego ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko uwabaye 2022 witabiriwe bishimishije.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, avuga ko bateguye ibikorwa bishimisha abasura Akarere ka Rubavu, kuva ku mikino ya Ironman, imurikabikorwa, ubusabane, ibitaramo bitandukanye mu mahoteli n’aho kwishimishiriza ku mucanga.

Meya Nzabonimpa avuga ko bakiriye abashyitsi batandukanye bitabiriye amarushanwa ya Ironman bari kumwe n’inshuti zabo.

Agira ati “Akarere ka Rubavu mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ibyishimo kari ku isonga, tukaba turarikira Abanyarwanda bari mu turere dutandukanye, kuza kwishima kuko dufite ibitaramo bidasanzwe ndetse hashyizweho ibikorwa byinshi byakira ba mukerarugendo. Turabizi ko muba mwarakoze mukeneye kuruhuka, hano hari benshi babakira bakabashimisha”.

Abahanga mu koga barigaragaza
Abahanga mu koga barigaragaza

Yungamo ko Akarere ka Rubavu gasanzwe gafite ibyumba byakira abakagana bibarirwa mu 1000, ariko kizera ko byose bizabona abo bicumbikira ndetse abandi bajye mu nkengero z’umujyi wa Gisenyi.

Irushanwa rya Ironman 70.3 ryongeye kubera mu Karere ka Rubavu kubera ariho haboneka ibikenerwa kugira ngo ribe, haba harimo imikino ikomatanyije haba kurushanwa koga mu Kivu, kwiruka n’amaguru hamwe no gutwara amagare.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko umwaka wa 2022, wagaragaje ko rifitiye akamaro ako Karere, kubera abaryitabira bakagira icyo binjiriza abikorera, ariko hari n’akazi kaboneka kubera ko hari abakora imirimo itandukanye mu irushanwa.

Nzabonimpa avuga ko uyu mwaka rigomba kwitabirwa n’abaturage ibihumbi bazaba baje kurikurikirana, ndetse bakaba barateguye n’ibindi bikorwa bishimisha abaryitabiriye.

Abantu benshi baza kureba iryo rushanwa
Abantu benshi baza kureba iryo rushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka