Abakoresha imiti ituma bagira ibituza binini baraburirwa

Abakoresha ipuderi (poudre) n’ibinini bikoreshwa n’abifuza kugira ibituza binini, baraburirwa ko bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe babikoresheje mu buryo butagenwe cyangwa se badafata indyo yuzuye.

Abantu bagirwa inama yo gukora siporo isanzwe kuruta gukoresha indi miti (Ifoto: https://www.muscleandfitness.com)
Abantu bagirwa inama yo gukora siporo isanzwe kuruta gukoresha indi miti (Ifoto: https://www.muscleandfitness.com)

Ubushakashatsi buvuga ko mu gihe izi nyongerera biryo zirimo ibinini n’ipuderi igizwe n’ibyubaka umubiri (protein), bishobora kuba intandaro y’uburwayi bw’impyiko, iyangirika ry’amagufa, guhorana iseseme no kwiyongera kw’ibinure.

Abakunze gukora imyitozo ngororamubiri iyo ari yo yose mu buryo buhoraho, inzobere zivuga ko bakwiye kongera ibyubaka umubiri cyangwa poroteyine mu ndyo yabo ya buri munsi kugira ngo basane inyama ziba zakoze cyane mu gihe bakora imyitozo.

Nyamara hari abiringira ibinini n’ipuderi byakorewe abo bantu ntibongeremo izindi ntungamubiri zigomba kuboneka mu ndyo yuzuye kugira ngo bananuke mu buryo bwihuse kandi babashe kubaka umubiri.

Girumugisha Gael ni umwe mu nzobere mu bijyanye no kubaka umubiri akaba afite ubunararibonye bw’imyaka 8 we avuga ko umuntu wifuza guta ibiro akubaka umubiri we adakeneye iyo puderi cyangwa se izo vitamini mu gihe yariye indyo yuzuye kandi irimo ibyubaka umubiri bihagije.

Agira ati “Mu bantu benshi natoje hari abagiye bubaka umubiri, abandi bagata ibiro mu buryo bugaragara kandi badakoresheje izo poroteyine, ntabwo nagira inama abantu gushaka izo poroteyine, keretse mu gihe bashaka kugera ku ntego bihaye mu buryo bwihuse.”

Girumugisha kandi akomeza agira inama abadafite ubumenyi ku myitozo bagakwiye gukora kugira ngo bate ibiro babe banakubaka umubiri wabo uko babyifuza.

Agira ati “Abashaka kubaka umubiri bakwiye guhera ku maguru kuko ari yo yikoreye umubiri wose, bakora umwitozo wo kwiruka, ubundi bagakora imyitozo ikomeza umugongo kuko ari ho imbaraga zose zituruka, bakabona no gukora ibindi bice bisigaye by’umubiri, kuko hari abahera ku kubaka igituza ugasanga byabagiraho ingaruka, ikindi uba ugomba kurya indyo yuzuye kandi ihagije.”

Hagati aho ibiryo byubaka umubiri birimo inyama y’inka, iy’inkoko, amagi, soya, ibishyimbo, umuceri n’amata. Ni byo inzobere zisaba abantu gufata kuko ibinini n’amapuderi ava mu nganda akenshi aba agamije inyungu z’ababikoze.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko umuntu akwiye gufata ku munsi nibura igarama rya poroteyine kuri buri kilo kigize umubiri we, yaba akora imyitozo ikomeye irimo guterura ibyuma akaba yakongeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka