Abakinnyi basaga 400 bategerejwe mu irushanwa “Korean Ambassador’s Cup”
Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe irushanwa “Korean Ambassador’s Cup” ryitezwemo abakinnyi hafi 400 bazaturuka birimo n’abaturanyi b’u Rwanda
Ku nshuro ya cyenda mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ry’umukino wa Taekwondo rizwi ku izina “Korean Ambassador’s Cup”, rikaba ari irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda ku bufatanye na Ambasade ya Koreya mu Rwanda.
Irushanwa ry’uyu mwaka riteganyijwe kuri iki Cyumweru taliki 20 Ugushyingo 2022, rikazabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha “Expo Ground”, rikazakinwa gusa mu cyiciro cyo kurwana kizwi nka “Kyorugi” mu makipe y’abakuru “Seniors” ku bagabo n’abagore.

Mu irushanwa ry’uyu mwaka usibye amakipe yo mu Rwanda, amakipe yo hanze n’ubu azitabira aho harimo amakipe abiri azaturuka i Burundi, abiri yo muri Kenya, imwe ya Uganda n’indi y’abakinnyi babiri izaturuka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakipe yo mu Rwanda biteganyijwe ko azitabira “Korean Ambassador’s Cup Taekwondo Championship 2022” ni Kirehe Taekwondo Family Club,Mahama Taekwondo Academy, Kivu Vision Taekwondo Club, Dream Taekwondo Club, Dream Fighters Taekwondo Club, Urban Taekwondo club, Kigali International Taekwondo Club (KITA), Kigali Olympic Taekwondo Club (KOTA), Nyamata Taekwondo Club, Rwanda Police Taekwondo Club, Kiziba Taekwondo Academy, Special Line Up Taekwondo Club, Unity Taekwondo Club, White Star TC na Star TC.
Mu mwaka ushize wa 2021 ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya munani, igikombe kiruta ibindi cyatwawe na Dream Fighters TC ikurikirwa na Police TC naho Dream TC iza ku mwanya wa gatatu.
nk’umukinnyi w’irushanwa mu bagabo icyo gihe yabaye Nizeyimana Savio ukinira Police TC, mu gihe mu bagore hatowe Ndacyayisenga Aline. Mu ngimbi, Nteziyaremye Ismael ni we wahawe igihembo cy’uwitwaye neza, naho Umuhoza Adinette ahembwa mu bangavu.
Ohereza igitekerezo
|