Abakinnyi ba Tennis 143 bari guhatanira Rwanda Open

Abakinnyi ba Tennis bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse hanze ya Africa bateraniye i Kigali aho bari guhatanira imidari muri irushanwa rya Rwanda Open.

Ntageruka Kassim ukuriye ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda avuga ko iri rushanwa rizafasha abanyarwanda kuzamura urwego
Ntageruka Kassim ukuriye ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda avuga ko iri rushanwa rizafasha abanyarwanda kuzamura urwego

Iryo rushanwa ryatangiye ku itariki ya 27 Ukwakira 2017, biteganyijwe ko rizasozwa ku itariki ya 05 Ugushyingo 2017.

Iryo rushanwa riza ku mwanya wa mbere mu marushanwa ya Tennis abera mu Rwanda, ririmo abakinnyi 143 bari mu cyiciro cy’ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga.

Rwanda open yo muri 2017 yitabiriwe b’abakinnyi bavuye hanze y’Africa barimo umwe wavuye mu gihugu cya Suwede ,babiri bavuye muri Nepal umwe wavuye mu Butaliyani no mu Bubirigi.

Abo bose basanze abakinnyi bavuye mu bihugu birimo Kenya, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Uganda, Uburundi, n’u Rwanda rufitemo abakinnyi 30.

Umumararungu Gisele wa kabiri mu bagore mu Rwanda yavuze ko bigoye kwegukana iri rushanwa azaba ahanganyemo n'abanyakenya n'abarundi
Umumararungu Gisele wa kabiri mu bagore mu Rwanda yavuze ko bigoye kwegukana iri rushanwa azaba ahanganyemo n’abanyakenya n’abarundi

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Ntageruka Kassim yavuze ko bakirimo kubaka urwego rwabo bagendeye ku bakiri bato.

Agira ati “Muri uyu mwaka ntitwiteguye kwitwara neza ngo tubone umudari ariko umwaka utaha bazaba bahagaze neza.”

Iryo rushanwa ryateguwe ku bufatanye bwa Banki ya Kigali, ryashowemo miliyoni 29RWf. Biteganijwe ko uzaryegukana mu bakobwa no mu bagabo azahabwa igihembo cy’Amadolari 1000 y’Abanyamerika, abarirwa mu bihumbi 850RWf.

Havugimana Olivier ni umwe mu banyarwanda bahabwa amahirwe yo kugera kure muri Rwanda Open ya 2017.
Havugimana Olivier ni umwe mu banyarwanda bahabwa amahirwe yo kugera kure muri Rwanda Open ya 2017.
Umugande Duncan Mugabe wa mbere muri Tennis muri Africa y'Iburasirazuba ari mubahabwa amahirwe
Umugande Duncan Mugabe wa mbere muri Tennis muri Africa y’Iburasirazuba ari mubahabwa amahirwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka