Abakinnyi ba Taekwondo berekeje muri Maroc n’icyizere cyo kwegukana imidari

Abakinnyi 15 bakina Teakwondo na Para-Taekwondo berekeje muri Maroc muri SHampiona y’Afurika, aho biteguye kwegukana imidari irenze itanu

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Taekwondo ndetse na Para-Taekwondo berekeje muri Maroc, aho bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika ndetse ryitiriwe Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Taekwondo ku Isi (World Taekwondo President cup – Africa region). rizabera Agadir muri Maroc mu cyumweru gitaha.

Abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda ngo intego buri wese ni ukuzana umudari
Abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda ngo intego buri wese ni ukuzana umudari

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, batangaje ko bafite icyizere cyo kwegukana imidari irenga itanu begukanye muri Shampiona ishize, ndetse n’abafite ubumuga bakina Para-Taekwondo

Kayitare Benon, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Taekwondo yatangaje ko bafite icyizere gihagije cyo kwitwara neza, cyane ko asanga abarakoze imyitozo myiza kandi igihe kirekire.

Kayitare Benon, Kapiteni w'ikipe y'u Rwanda ya Taekwondo yatangaje ko abakinnyi ayoboye bazahesha ishema igihugu
Kayitare Benon, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Taekwondo yatangaje ko abakinnyi ayoboye bazahesha ishema igihugu

Yagize ati "Ubushize twazanye imidari itanu, turizera ko uyu mwaka tutazasubira hasi, ubushize kandi twanatwaye igikombe kandi twizeye ko tuzacyisubiza, maze abanyarwanda bakazaza kutwakira ku kibuga cy’indege twambaye imidari ya zahabu"

Bagabo Placide, Perezida wa Federasiyo ya Taekwondo, we yatangaje ko bamaze kugira uburambe muri uyu mukino bubemerera kwitwara neza, cyane ko ubu noneho ari nabwo bajyanjye abakinnyi benshi

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino ya Taekwondo, Bagabo Placide
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Taekwondo, Bagabo Placide

Yagize ati "Dufite icyizere cyo kwitwara neza kuko si ubwa mbere twitabiriye, ikipe y’abafite ubumuga niyo ifite iki gikombe kandi yiteguye neza , tugiye gutwara imidari kuko ibyo twasabye byose twarabihawe, abakinnyi 15 dufite, ni ubwa mbere duhagarariwe n’abantu benshi, kugira benshi bitanga amahirwe yo gutsinda.

Urutonde rw’abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Taekwondo na Para-Taekwondo:

Taekwondo

Benoit Kayitare (captain),

Savio Nizeyimana,

Vincent Munyakazi,

Moussa Twizeymana,

Delphine Uwababyeyi,

Raissa Umurerwa,

Aline Ndacyayisenga (Ibiri biri munsi ya 57)

Denise Uwase Muvunyi (Ibiri biri munsi ya 73)

Clarisse Uwayo (azarushanwa muri Pumsae)

Mbonigaba Boniface (Azarushanwa muri Pumsae)

Martin Koonce (Azarushanwa muri Pumsae)

Para-Taekwondo:

Jean de la Croix Nikwigize,

Consolee Rukundo,

Jean Claude Niringiyimana,

Jean Marie Vianney Bizumuremyi,

Jean Pierre Manirakiza

Andi mafoto mu kiganiro n’itangazamakuru

MBONIGABA Boniface, Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo ya Taekwondo
MBONIGABA Boniface, Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo ya Taekwondo
Martin Koence nawe azahagararira u Rwanda mu gace ko kwiyereka kazwi nka Pumsae
Martin Koence nawe azahagararira u Rwanda mu gace ko kwiyereka kazwi nka Pumsae
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka