Abakinnyi 12 b’u Rwanda bitabiriye imikino ya Olympiad 2020 ya Chess

Abakinnyi 12 b’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Chess bitabiriye irushanwa rya Olempike ry’uyu mukino, uri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni imikino yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Kamena 2020 muri Saint Famille mu Mujyi wa Kigali, aho abitabiriye bari gukinira kuri Internet.

Rwanda Book Mobile yateye inkunga iyi mikino mu rwego rwo ukundisha abakina uyu mukino umuco wo gusoma
Rwanda Book Mobile yateye inkunga iyi mikino mu rwego rwo ukundisha abakina uyu mukino umuco wo gusoma

Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe y’U Rwanda igizwe n’abakinnyi batandatu yakinnye n’amakipe ya Syria, Kuwait na Namibia.

Imikino yakomeje kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kanama, aho abandi bakinnyi batandatu basimbura abakinnye ku wa Gatanu bakina imikino itatu ari yo ubahuza na Uganda, Quatar n’Ibirwa bya Malta.

Uburyo bw’imikinire, ikipe igizwe n’abakinnyi batandatu buri wese yicara kuri mudasobwa ye , agakina n’undi ukomoka mu kindi gihugu aho umukino umara iminota mirongo ine n’itanu (45). Nyuma y’umukino hafatwa ikiruhuko cy’iminota 15 umukino wa kabiri ugatangira.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today mbere yo gukina, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Chess mu Rwanda, Alain Patience Niyibizi, yavuze ko bagerageje kwitegure uko bashoboye nubwo imikino isa n’aho yatunguranye.

Olympiad 2020 yagombaga kubera mu Burusiya, ubu iri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga
Olympiad 2020 yagombaga kubera mu Burusiya, ubu iri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga

Yagize ati “Twibanze ku bikoresho by’ikoranabuhanga kuko uburyo bw’imikinire bwari bwahindutse, ariko navuga ko abakinnyi bacu biteguye neza kuko bakiri bato cyane.

Navuga ko gukinira kuri mudasobwa bizabanza kugorana ariko ibi na byo ni ubunararibonye abakinnyi tuzavana muri iyi mikino”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chess mu Rwanda, Zimurinda Ben Tom, yavuze ko afite icyizere ko U Rwanda ruzakomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Yagize ati “Twizeye ko abakinnyi bacu bazitwara neza tukazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Nashimira abakinnyi kuko bagerageje kugendana n’uburyo bushya bw’umukino , detse na Rwanda Book Mobile yaduteye inkunga kugira ngo iyi mikino igende neza”.

Umukozi wa Rwanda book Mobile ushinzwe ibikorwa byo gusoma, Mahirwe Pacifique, avuga ko bateye inkunga imikino ya Olympiad 2020 kugira ngo bakundishe abana gusoma.

U Rwanda ruzakina imikino icyenda muri iki cyiciro.
U Rwanda ruzakina imikino icyenda muri iki cyiciro.

Yagize ati “Twafatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu gutegura iyi mikino kuko harimo abana bakiri bato kandi twifuza ko bakura bazi gusoma. Turifuza gukorana n’abandi tuzabona bafite gahunda yo kuzamura umuco wo gusoma”.

Imikino ya Olympiad ya Chess 2020 iri kuba ku nshuro ya 44, yatangiye tariki ya 25 Nyakanga, ikazarangira tariki ya 30 Kanama 2020.

Ni inshuro ya mbere imikino ya Olympiad ibaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, u Rwanda rukaba rumaze kwitabira inshuro esheshatu iyi mikino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka