2018: Isize iki mu mukino w’amagare, Volleyball, Basketball na Handball?

Umwaka wa 2018 wabaye umwaka wo gukora amateka ku ruhando mpuzamahanga, Volleyball yo yongera kohereza abakinnyi benshi hanze y’u Rwanda

2018 yongeye kuba umwaka abanyarwanda bagaragaje ko bashoboye mu mukino w’amagare, Basketball ho REG na Patriots zikomeze gukubana, mu gihe imikino ngororamubiri yihariwe n’umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome.

Amagare

Areruya Joseph yatangariwe na benshi muri 2018, wari umwaka we
Areruya Joseph yatangariwe na benshi muri 2018, wari umwaka we

2018 isigiye intsinzi abanyarwanda zizahora zibukwa mu mateka y’umukino w’amagare. Bwa mbere abanyarwanda begukanye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo ryabereye muri Gabon muri Mutarama ritwawe na Areruya Joseph ari kumwe na bagenzi be mu ikipe y’igihugu.

Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph begukanye imidari muri Shampiona Nyafurika
Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph begukanye imidari muri Shampiona Nyafurika

Muri Gashyantare u Rwanda rwakiriye amarushanwa nyafurika ku nshuro ya kabiri nabwo abanyarwanda bitwara neza aho begukanye imidari 10 u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu gutwara imidari myinshi inyuma ya Eritrea na Ethiopia.

Areruya Joseph yatangariwe na benshi muri 2018, wari umwaka we
Areruya Joseph yatangariwe na benshi muri 2018, wari umwaka we

Areruya Joseph kandi yagukanye Tour de l’Espoir, irushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu abakinnyi bakomeye muri Afurika batarengeje imyaka 23 mu gihe muri Gicurasi Uwizeyimana Boneventure yakoze andi mateka yegukana Tour du Cameroun ariyo nshuro ya mbere yari yegukanywe n’umunyarwanda.

Ku nshuro ya kane yikurikiranya,Tour du Rwanda yegukanywe n’umunyarwanda

Mugisha Samuel akora amateka yo kuba ariwe mukinnyi wegukanye iri rushanwa akiri muto ku myaka 20 gusa, iyi ikaba ari nayo Tour du Rwanda ya nyuma yari mu cyiciro cya 2.2 mbere y’uko izamurwa igashyirwa kuri 2.1 guhera mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha.

Gasore Hategeka yegukanye Rwanda Cycling Cup 2018
Gasore Hategeka yegukanye Rwanda Cycling Cup 2018

Amarushanwa ngarukamwaka ya Rwanda Cycling Cup yabaye ku nshuro ya kane yegukanwa na Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Club, mu gihe ay’abakobwa yatwawe na Nzayisenga Valentine wa Benediction Club naho Muhoza Jean Eric wa Fly Cycling Club atwara irushanwa ry’ingimbi.

Aimable Bayingana asoje umwaka ari umuyobozi ku rwego rw'Isi
Aimable Bayingana asoje umwaka ari umuyobozi ku rwego rw’Isi

Uyu mwaka kandi usize umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) atorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) aho yasimbuye kui iyi ntebe umunya Maroc Mohammed Belmahi mu matora yabereye i Paris mu Kwakira.

Muri uyu mwaka kandi nibwo Bayingana Aimable yongeye gutorerwa kuyobora Ferwacy mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Ku rundi ruhande 2018 isize intimba mu mitima y’abakunzi b’umukino w’amagare aho watwaye ubuzima bw’uwahoze ari umuyobozi n’umutoza w’ikipe ya Les Amis Sportifs, Nyakwigendera Rugambwa Jean Baptiste wazize impanuka ubwo yari avuye i Musanze yerekeza iwe i Rwamagana nyuma y’amasiganwa yateguraga Tour du Rwanda muri Nyakanga.

Volleyball

Mu mukino w’intoki wa Volleyball, ni umukino waranzwe cyane n’abakinnyi bavuye mu Rwanda bajya kugerageza amahirwe hirya no hino muri Afurika, ndetse n’ikipe y’igihugu y’abangavu yabonye itike y’igikombe cy’isi bwa mbere mu mateka.

Abakinnyi bakomeye bahinduye amakipe.

(A) Aberekeje hanze y’igihugu

Musoni Fred yerekeje muri shampiyona ya Finland
Yakan Guma Lawrence yerekeje mu Buyapani.
Mutabazi Yves yerekeje muri Bulgaria avuye muri Jordanie.
Murangwa Nelson yavuye muri Denmark yerekeza mu Bugereki.
Inkoramutima Martial wakiniraga REG yerekeje mu cyiciro cya kabiri muri Ukraine
Ubumwe Salomon yagiye muri Shampiyona y’u Butaliyani
Akumuntu Patrick Kavalo yerekeje muri shampiyona ya Jordanie.

Musoni Fred yerekeje muri shampiyona ya Finland
Musoni Fred yerekeje muri shampiyona ya Finland

(B) Abakinnyi bahinduye amakipe imbere mu gihugu.

Nsabimana Mahoro Yvan yavuye mu Burusiya aza muri UTB
Mukunzi Christophe wakinnye muri Algeria, Qatar, Bulgaria na Turukiya yahinduye ikipe ava muri Gisagara yerekeza muri REG VC
Sibomana Placide Madisson wakinnnye muri Qatar na Jordanie yavuye muri Gisagara VC yerekeza muri UTB VC

Niyogisubizo Samuel bita Taison yavuye muri Kirehe yerekeza muri UTB.
Ndamukunda Flavien yavuye muri Gisagara yerekeza muri REG.

2018 yaranzwe kndi n’impinduka mu batoza, aho umutoza Nyirimana Fidele wari wafashije Gisagara kwegukana ibikombe byinshi yayivuyemo akerekeza muri UTB , Ntawangundi Dominique yerekeje muri Gisagara, Umunya-Uganda Benon Mugisha nawe yahawe gutoza REG.

APR VC mu bagore na REG zigaranzuye Gisagara na RRA zegukana Memorial Rutsindura

Ikipe ya APR y'abagore yegukanye Memorial Rutsindura
Ikipe ya APR y’abagore yegukanye Memorial Rutsindura

Umuryango Giants of Africa washinzwe mu 2003, ushinzwe na bimwe mu bihangange muri Basketball byiyemeje gusigira umurage abakiri bato muri Afurika. Watangije ibikorwa byawo mu Rwanda mu 2016.

Patriots mu bagabo na IPRC y’Amajyepfo mu bagore ni zo zaje kwegukana irushanwa ryiswe Legacy Tournament 2018.

Patriots BBC yaje kwegukana Legacy Tournament 2018 itsinze Espoir BBC amanota 86-84 ku mukino wa nyuma, naho mu bakobwa IPRC South yegukana iki gikombe itsinze APR WBBC amanota 66-57 ku mukino wa nyuma.

Iryo rushanwa ryari ryateguwe mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abagabo babiri Aimable Shampiyona na Nizeyimana Jean de Dieu bagize uruhare mu iterambere ry’umukino wa Basketball mu ishuri rya Lycée de Kigali no mu gihugu muri rusange, hagati y’umwaka wa 1995 na 2007.

Bank of Kigali,umuterankunga mushya muri basketball

Banki ya Kigali yatanze inkunga ya Miliyoni 300Frw azafasha umukino wa Basketball mu Rwanda ku bakuru n’abato.

BK ikaba yariyemeje gushyigikira Shampiona z’abakiri bato mu turere twose two mu Rwanda, ikazanatera inkunga Shampiona ya Basketball mu Rwanda (Abagabo n’abagore).

REG yegukana irushanwa rya Pre Season 2018

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya REG Basketball Club, yegukanaga igikombe kibanziriza shampiyona cyitwa ‘BK Preseason Tournament’ itsinze Espoir BBC amanota 80-63.

Mu bindi byaranze umukino wa basketball mu Rwanda n’igaruka ry’umutoza John Bahufite, uyu mutoza uzwi cyane mu ikipe ya Espoir BBC akanayihesha ibikombe bitandukanye, ubu akaba abarizwa mw’ikipe ya UR BBC nk’umutoza mukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka