WDA na MINISPOC basinye amasezerano yo gushyiraho ibigo byigisha imikino

Minispoc na Mineduc binyuze muri WDA basinye amasezerano y’ubufatanye yo gushyiraho ibigo byigisha imikino mu Rwanda kuva intangiriro za 2016

Mu rwego rwo gukomeza guteza imikino imbere mu Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Ministeri y’umuco na Siporo.

Mbere y'uko amasezerano y'ubufatanye ashyirwaho umukono
Mbere y’uko amasezerano y’ubufatanye ashyirwaho umukono
Basuzuma ibikubiye mu masezerano
Basuzuma ibikubiye mu masezerano
Umunyambanga uhoraho wa MINISPOC Kalisa Edouard na Gsana Jerome umuyobozi mukuru wa WDA bashyira umukono ku masezerano
Umunyambanga uhoraho wa MINISPOC Kalisa Edouard na Gsana Jerome umuyobozi mukuru wa WDA bashyira umukono ku masezerano

Ayo masezerano yasinyiwe mu cyumba cy’inama cya Minispoc,agamije gushyiraho ibigo bizajya bifasha urubyiruko gukomeza gutera imbere mu mikino itandukanye,by’umwihariko abarangije amasomo y’imyaka icyenda y’ibanze (9YBE).

Nyuma yo gusinya amasezerano y'ubufatanye
Nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye
Kalisa Edouard wa Minispoc nawe yishimiye ubufatanye bagiranye na WDA
Kalisa Edouard wa Minispoc nawe yishimiye ubufatanye bagiranye na WDA

Bimwe mu by’ingenzi bikubiye muri aya masezerano nk’uko twabitangarijwe na Gasana Jerome umuyobozi mukuru wa WDA,yadutangarije ko bazibanda mu guteza imbere impano z’abakiri bato,ndetse no kubafasha kwihangira imirimo mu gihe cy’imyaka itatu bazamara barahurijwe hamwe

"Ni amasezerano yo kwigira hamwe uko twateza imbere siporo mu Rwanda,igice kimwe uguteganyiriza ejo hazaza duhereye ku bakiri bato,ndetse n’abatoza bazafasha aba bana,tugiye gutangirana ni abarangije amasomo imyaka 9 y’ibanze.tukazaba duteganya ko bazavamo abakinnyi bazahagararira igihugu"

Gasana Jerome yagize ati"Tuzafata abo bana tubahurize hamwe mu gihe cy’imyaka itatu muri Siporo zitandukanye,ku buryo bazabona umwanya uhagije, ku buryo izajya gushira hari urwego rwiza bamaze kugeraho ndetse bamaze no kumenyerana"

Gasana Jerome uyobora WDA
Gasana Jerome uyobora WDA

Yakomeje agira ati"Tuzabafasha kandi ku buryo bazarangiza ayo masomo ya Siporo,bazaba bashobora no kwihangira indi mirimo bashobora gukora.tuzafatanya n’impuguke zitandukanye ku buryo aho yajya hose ku isi yabona umurimo ku buryo bumworoheye" Umuyobozi wa WDA aganira na Kigali Today

Aho Ibikorwa by’ayo mashuri bizashyirwa

1.Umupira w’amaguru: EAV Kabutare (Huye)
2.Volleyball:IPRC East
3.Basketball: Musanze Polytechnic
4.Handball: IPRC West
5.Koga n’imikino ngororamubiri: IPRC South (Huye)
6.Tennis na Cricket: IPRC Kigali (Kicukiro)

Igikorwa cyo kujonjora abazahurizwa hamwe muri ibi bigo bizaba bifasha aba bakinnyi,bizatangira muri uku kwezi kwa 12/2015,ku buryo umwaka utaha wa 2016 uzatangirana no guha amasomo abazaba bashyizwe hamwe,aho mu mwaka wa mbere buri kigo kizatangirana abanyeshuri 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Bravo kuri MINEDUC&MINISPOC kuko mu minsi iri imbere umuntu azatungwa n’impano ye.murebe no muri boarding schools;naho hariyo talents;ariko mwibuke na ruggby;ntimwamenye ko u Rwanda rwamaze kwemerwa mu rwego rw’isi: world ruggby.

teacher yanditse ku itariki ya: 17-12-2015  →  Musubize

bravo, ibyorwose nibyo ahubwo mudushakire nabandi ark na kamonyi mutwibuke kuko abana bafite talent kbs

yego yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Twiteguye kubafasha.Nibyo turimo kurangizamo.

Nzabamwita Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

byari byiza iyo bashaka ikigo bose bazajya bigiramo ayo madiscipline yose gsa kgli bayibagiwe kandi ariyo yingenzi iri kwirembo ryisoko

innocent mwiseneza yanditse ku itariki ya: 14-12-2015  →  Musubize

nibyiza pe #ahubwo bashyireho abarimu bashoboye #naho mwebwe mwize physical education turabagira preparateur #ndahari muri football pe#

waw yanditse ku itariki ya: 12-12-2015  →  Musubize

nibyiza pe #ahubwo bashyireho abarimu bashoboye #naho mwebwe mwize physical education turabagira preparateur #ndahari muri football pe#

waw yanditse ku itariki ya: 12-12-2015  →  Musubize

Bravo,to Minispo&Mineduc, We Are Ready To Teach These Learners In Schools, Bcs We Have Been Trained In Physical Education And Sport Activies ,it Would Be Better To Insert Athletics,traditional Games,ok Slowby Slow Until Cows Home!

Gedeon Harerimana yanditse ku itariki ya: 12-12-2015  →  Musubize

Birakwiye Ko Urwanda Rugira Amaso Nkayo Mubana,abize Ibyo Kwigisha PHYSICAL EDUCATION Mumashuri Turahari,ariko Habuzemo ATHLETICS&TRADITIONAL GAMES,slowbuy Slow Until Cows Home!

Gedeon Harerimana yanditse ku itariki ya: 12-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka