Shampiyona ya ‘Kung-fu Wushu’ yaherukaga muri 2019 yagarutse

Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihaye uburenganzira za Federasiyo bwo gusubukura ibikorwa bya Siporo, Federasiyo ya Kung-fu Wushu na yo irasubukura ibikorwa byayo bahera kuri Shampiyona.

Ku Cyumweru taliki ya 21 Ugushyingo 2021 kuri Stade Amahoro i Remera hazatangira shampiyona ya Kung-fu Wushu guhera saa tatu z’igitondo, aho biteganyijwe ko izitabirwa n’abakinnyi 180 (Abagabo n’abagore) baturutse mu makipe 31 yo mu gihugu.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’uwo mukino, Uwiragiye Marc, avuga ko ari igihe cyiza cyo kwisuzuma uko bahagaze nyuma y’igihe kirekire badakina.

ATI “Iri rushanwa rije nyuma y’igihe kirekire nta bikorwa bya siporo byabaga kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye tudakora, bizaba inzira nziza yo gusuzuma aho duhagaze ndetse bizanadufasha gutegura neza uburyo bwo kongera ingufu mu iterambere ry’imikino yacu. Bizanahurirana n’uko u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 50 rumaze rugiranye umubano na Repubulika iharanira rubanda y’u Bushinwa.

By’umwihariko kubera icyorezo cya covid-19, uyu mwaka iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi bari hejuru y’imyaka 10 kugeza kuri 35 y’amavuko, bakazarushanwa mu byiciro bibili.

Icya mbere ni Imyiyereko y’ubuhanga bwa Kungfu (Taulu) izakinwa na yo mu bice bibili.

 Ingimbi kuva ku myaka 10 kujyeza kuri 15

 Abakuru kuva ku myaka 16 kuzamura.

Iya kabiri ni imirwanire no gukirana (Sanda) izakinwa n’abakuru gusa kuva ku myaka 18 kugeza kuri 35, abo na bo bakina hakurikijwe ibiro bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka