PS wa Minispoc yahaye impanuro ikipe y’igihugu ya Cricket

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket yerekeje muri Afurika y’epfo,yibukijwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minispoc ko bahagarariye abanyarwanda bose

Kuri uyu wa kane nibwo ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket yerekeje muri Afurika y’epfo,aho igiye gukina amarushanwa azwi nka ICC Twenty20 Division 2 tournament ,amarushanwa ateganijwe gutangira taliki ya 15 kugera taliki ya 20/04/2016 akazabera Willowmoore Park i Johannesburg.

U Rwanda ruraba ruharanira kuva mu cyiciro cya 2 rubarizwa mo ku mugabne wa Afurika,maze rukajya mu cyiciro cya mbere,ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rwavuye mu cyiciro cya gatatu mu mwaka wa 2011 mu marushanwa yabereye i Accra muri Ghana.

Kapiteni w'iyi kipe ashyikirizwa ibendera ry'igihugu
Kapiteni w’iyi kipe ashyikirizwa ibendera ry’igihugu

Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka,yabanje kugirana ikiganiro n’umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ya Siporo n’umuco Lt. Col. RUGAMBWA Patrice,maze yongera kwibutsa aba bakinnyi ko bahagarariye u Rwanda rwose,abasaba kuzatahana intsinzi kuko n’ubusanzwe u Rwanda ari igihugu kiyobowe neza kandi gisanzwe gitsinda

Yagize ati "Tubahaye iri bendera ry’igihugu kugira ngo mugende mwibuka ko muhagarariye abanyarwanda,kandi mugomba kubahagararira uko bikwiye,ntimugende mwigereranya n’abo mugiye guhura,ahubwo muharanire kwitwara neza kurusha uko bisanzwe"

Umunyambanga uhoraho wa MINISPOC,Lt. Col. RUGAMBWA Patrice
Umunyambanga uhoraho wa MINISPOC,Lt. Col. RUGAMBWA Patrice

Yakomeje agira ati"Uko igihugu ari icya mbere muri byinshi,by’umwihariko mu miyoborere myiza,ni nako tugomba kuba aba mbere no mu mikino,niyo mpamvu tutabahaye ibikoresho musanzwe mwifashisha mukina,ahubwo tubahaye iri bendera kugira ngo mugende muzi neza ibyo mugiyemo"

Umwe mu bakinnyi b'iyi kipe
Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe
Nawe akinira iyi kipe y'igihugu
Nawe akinira iyi kipe y’igihugu

Muri aya marushanwa,ikipe y’igihugu y’u Rwanda niramuka yitwaye neza,izahita ijya mu cyiciro cya mbere ubu kibarizwamo Namibia, Uganda, Kenya, Nigeria, Ghana, Botswana na Tanzania.

Mbere yo kugenda babanje gufata ifoto y'urwibutso
Mbere yo kugenda babanje gufata ifoto y’urwibutso
Dusingizimana Kapiteni w'iyi kipe avuga ko biteguye neza bazazana intsinzi
Dusingizimana Kapiteni w’iyi kipe avuga ko biteguye neza bazazana intsinzi

Abakinnyi 14 berekeje muri Afurika y’epfo:

Dusingizimana (captain), Evode Mutuyimana, Orchide Tuyisenge, Eric Niyongabo, Don Dieu Mugisha, Eric Hirwa,Clinton Rubagumya,Bob, Bashir Songa, Zappy Maurice Bimenyimana, Yvan Mitali, Fredy Ndayisenga, Fiston Nsengiyunva na Sruthin Gopi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahaaaa!Tubihariye Banyirabyo.

Bob Bonfis yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka