Milioni 50 muri Rally des Milles Collines ya 32

Kuri uyu wa Gatanu i Nyamata harabera isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rally des milles collines,isiganwa rizakoresha Milioni zigera kuri Milioni 50

Amakipe 17 niyo amaze kwiyandikisha kuzitabira isiganwa ry’amamodoka rizwi ku izina rya Rally des Milles Collines,isganwa rizatangirira i Nyamata kuri uyu wa gatanu taliki ya 11/12 kugera taliki ya 12/12/2015.

Amakipe 17 niyo amaze kwiyandikisha
Amakipe 17 niyo amaze kwiyandikisha
Eric Nzabamwita,ushinzwe Tekiniki muri Unity Rally Club yateguye iri siganwa
Eric Nzabamwita,ushinzwe Tekiniki muri Unity Rally Club yateguye iri siganwa

Muri aya makipe harimo amakipe atau y’u Rwanda,amakipe 3 azaturuka i Burundi ndetse n’andi makipe 7 biteganijwe ko azaturuka muri Uganda,aho kandi buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi 2.

Abshinzwe gutegura iri siganwa batangaje ko rizakoresha ingengo y'imari ya Milioni 50
Abshinzwe gutegura iri siganwa batangaje ko rizakoresha ingengo y’imari ya Milioni 50

Umunsi wa mbere (Ku wa gatanu),bazakina ku manywa na nijoro,aho bazahagurukira I Nyamata kuri Golden Tulip berekeza I Rilima (inshuro 2), bakazakora urugendo rwa kilometero 168.22,isiganwa rizatangira Saa munani z’amanywa,mu gihe isiganwa rya nijoro rizatangira Saa moya n’iminota 10..

Ku wa gatandatu bazasiganwa mu mihanda ya Nyagihunika, Kamabuye na Rilima,isiganwa biteganijwe ko rishobora gusozwa mu Saa kumi n’igice,rigasoza basiganwa intera y’ibiromtero 200.53

Mbere y’uko iri siganwa rikinwa, Ku wa 3 no ku wa kane hazarebwa imihanda izanyurwamo naho ku wa kane mu gitondo hagenzurwe imodoka zizakina iri siganwa niba zujuje ibisabwa.

Muri iri siganwa kandi Hazaba hari indege izajya itwara umuntu wifuza gukirikirana irushanwa ari mu kirere,aho umuntu azajya yishyura amadolari 100,ariko uyirimo ntarenze iminota 15.

Golden Tulip Hotel niyo muterankunga mukuru w’iri siganwa, mu gihe hari n’abandi baterankunga b’isiganwa barimo i ISPA, Coca Cola, SP, Rwandair, Printex, Akagera Aviation, Tigo, Victoria International, ESRI Rwanda, DY Solutions, Sulfo, Volcanoes, Rwanda Motors, Quincaillerie Polimec, Prime Service, Hydrobatel, X Lent, CS Graphic, EtsVerma, RGLna Smart Fleet

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka