Gakwaya, Giesen Jean Jean na Imitiaz barahatana muri Rally des Mille Collines

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019 ni bwo bizaba ari ibirori mu mihanda yo mu karere ka Gasabo, aho hazaba hakinwa irushanwa rya nyuma muri shampiyona yo gusiganwa ku ma modoka.

Rallye des Mille collines ni irushanwa rya nyuma rizagaragaza uzegukana shampiyona yo mu Rwanda mu gusiganwa ku mamodoka, aho abakinnyi nka Gakwaya Claude,Giesen Jean Jean Giesen na Din Imitiaz bari mu bahatanira iri rushanwa.

Kuri uyu wa Gatandatu abakunzi b'uyu mukino baraba birebera Rallye des Milles Collines
Kuri uyu wa Gatandatu abakunzi b’uyu mukino baraba birebera Rallye des Milles Collines

kuri ubu hamaze kwiyandikisha imodoka zigera ku icumi, aho bazaba basiganwa mu mihanda ya Kinyinya, Bumbogo Nduba na Kimironko bakazasoreza kibagagabaga kuri Pili Pili.

Shampiyona y’uyu mwaka yatangiye hakinwa irushanwa rya Nyirangarama-Tare Sprint, Huye Rally, Women in moto sports sprint, Mountain Grorilla Rally, bakaza gusoreza muri Rallye Des mille Collines kuri uyu wa Gatandatu.

Gakwaya Claude na Mugabo Claude ni bamwe mu banyarwanda bakunze kwitwara neza mu masiganwa akinirwa mu Rwanda
Gakwaya Claude na Mugabo Claude ni bamwe mu banyarwanda bakunze kwitwara neza mu masiganwa akinirwa mu Rwanda

Gakwaya Claude ukinisha imodoka ya SUBARU n10 wegukanye Huye Rally na Mountain Gorilla Rally, ari mu ba mbere bahabwa amahirwe yo kwegukana iyi shampiyona kuko ari we uyoboye abandi mu manota.

Jean Jean Giesen usanzwe utwara imodoka ya Toyota Celica nawe ari mu bari guhatanira kwegukana iyi shampiyona ya 2019 ndetse n’Umurundi Din Imitiaz ukoresha Toyota Avensis nawe agahabwa amahirwe muri batatu bahatanira kwegukana iyi shampiyona.

Mu biteze kwitwara neza muri iri rushanwa kandi harimo Mitralos, Nshimiyimana Adolphe (Daddy), Yoto Fabrice, Gakuba Fergadiotis Tassos, Kayitankore Loiner n’abandi batandukanye.

Abahatana kuri uyu wa Gatandatu bazasiganwa intera ingana na Kirometero 150, bakazatangira gusiganwa guhera i Saa yine za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka